Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni atangaza ko ubutegetsi abereye ku isonga hari icyo buteganya gukorera Kaminuza y’Ikoranabuhanga yitiriwe se wa Gen Kale Kayihura ari we John Kalekezi.
Perezida Museveni yavuze ko imirimo yo gutangira kubaka iyi Kaminuza yitiriwe uyu mugabo mu rwego rwo kumwibuka izatangira mu mezi atanu ari imbere.
Ibi yabitangaje kuwa Gatatu ubwo yahuraga n’itsinda ry’abayobozi n’abavuga rikijyana bo mu Karere ka Kisoro bagera 125 ubwo bari basuye Ingoro y’Umukuru w’Igihugu Entebbe.
Iyi Kaminuza yatangajwe bwa mbere na Perezida Museveni mu Kwakira 2017.
Uyu muyobozi yasabye iri tsinda ryari riyobowe na Depite, Rose Kyabagenyi bakwiye gusyira ingufu mu kuzamura urubyiruko mu kurwongerera imbaraga hagendewe ku miterere y’Akarere ka Kisoro.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
John Muhima Komuluyange Kalekezi yavutse mu 1932. Azwiho uruhare rukomeye mu guharanira ubwigenge bwa Uganda.


