Perezida Museveni yahishuye icyo agiye gukorera kaminuza yitiriwe se wa Gen Kayihura

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni atangaza ko ubutegetsi abereye ku isonga hari icyo buteganya gukorera Kaminuza y’Ikoranabuhanga yitiriwe se wa Gen Kale Kayihura ari we John Kalekezi.

Perezida Museveni yavuze ko imirimo yo gutangira kubaka iyi Kaminuza yitiriwe uyu mugabo mu rwego rwo kumwibuka izatangira mu mezi atanu ari imbere.

Ibi yabitangaje kuwa Gatatu ubwo yahuraga n’itsinda ry’abayobozi n’abavuga rikijyana bo mu Karere ka Kisoro bagera 125 ubwo bari basuye Ingoro y’Umukuru w’Igihugu Entebbe.

Iyi Kaminuza yatangajwe bwa mbere na Perezida Museveni  mu Kwakira 2017.

Uyu muyobozi yasabye iri tsinda ryari riyobowe na Depite, Rose Kyabagenyi  bakwiye gusyira ingufu mu kuzamura urubyiruko mu kurwongerera imbaraga hagendewe ku miterere y’Akarere ka Kisoro.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

John  Muhima Komuluyange  Kalekezi  yavutse mu 1932. Azwiho uruhare rukomeye mu guharanira ubwigenge bwa Uganda.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *