Kuri uyu wa 18 Gashyantare, Itsinda ry’abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’iza Syria zaguye gitumo abarwanyi 300 b’umutwe wa Leta ya Kiislamu. Iki gikorwa cyabereye mu gace ka Baghouz.
Aba barwanyi bagize umutwe wa ISIS/ISIL (Islamic State of Iraq and theLevant) bari bivanze n’abaturage, bari bazengurutswe n’ibimodoka bya gisirikare by’iri tsinda ryo muri USA n’iryo muri Syria. Basabwe kumanika amaboko barabyanga bitwaza ko badashobora kubarasa bivanze n’abaturage.
Izi ngabo zari zakikije uyu mutwe, haba hasi ndetse no hejuru ku mazu, iminwa y’imbunda zose ziwerekejeho. Wasabye kandi ubwumvikane kugira ngo babarekure uhave mu mahoro ariko ntibyakunda.
Umuyobozi w’itsinda ry’abasirikire ba Syria washatse ko hatangazwa izina rye ry’igisirikare gusa, Baran yavuze ko batagombaga kuzana indege ngo barase uwo mutwe kuko wari kumwe n’abaturage. ISIS yafataga abaturage, ikaberekeza mu bipimo by’imbunda.
“Bagerageje kurwana intambara yo mu mutwe ariko birahagije. Intambara irangiye dutsinze.” Baran
Uyu mutwe wasabaga ubwumvikane, bakawureka ukanyura mu ntara ya Idlib uri kumwe n’abaturage wafashe bugwate. Ubu ni uburyo bwo kugira ngo bizere umutekano wabo.
Uyu mutwe wigabije tumwe mu duce two muri Syria na Iraq kuva mu 2014. Intego yawo ni ukurwana intambara yera ya Kiislamu bise “Djihad”. Ubu uyobowe na Abu Bakr Al Baghdadi.


