Mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda nk’umurage w’igihugu, Inteko y’umuco n’ururimi (RALC) yashyikirije ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, REB impano y’ibitabo 1000 by’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 20 Gashyantare, ku kicaro cya REB.
Iyi mpano igenewe amashuri, igaragaza ubufatanye hagati ya REB na RALC ku ntego yo gutoza abanyarwanda indangagaciro z’umuco cyane cyane urubyiruko.
REB yavuze kandi ko ibi bitabo byitezweho gufasha abanyeshuri kuko amashuri yose azabishyikirizwa ndetse bagasoma ibikubiyemo.
RALC itanze iyi mpano mu gihe isi yose yitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire ku munsi w’ejo, tariki ya 21 Gashyantare, 2019. Izaba ari inshuro ya 16 u Rwanda rwizihije uyu munsi. Mu rurimi, harashimangirwa ku mivugire iboneye(ikurikije amategeko)n’imyandikire.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu Rwanda iragira iti “Tunoze Ikinyarwanda mu mivugire no mu myandikire”.
Aya ni amagambo Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco yanditse ku rubuga rwayo rwa Twitter mbere y’uko umunsi mukuru ugera:
“Ikinyarwanda ni umuyoboro w’umuco,uburezi,ubumenyi,ikoranabuhanga, ubuhanzi n’iterambere ryihuse. Ni ururimi kavukire, rukaba n’umurage rusange uhuza Abanyarwanda. Abanyarwanda bafite amahirwe yo kuba bumva kandi bakavuga uru rurimi, bagasabana, bakarukoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.”
Uyu munsi washimangiwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bumenyi, uburezi n’umuco(UNESCO). Ni mu mwanzuro w’inama rusange yabaye ku wa 17 Ugushyingo, 1999.



