Igihugu y’u Burundi ntikishimiye gahunda yo kuvana abasirikare bayo mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, bukaba bunashinja u Rwanda kuba inyuma y’ubugambanyi butuma ingabo zabwo zisabirwa kugabanywa muri ubwo butumwa.
Minisitiri w’Ingabo w’u Burundi Emmanuel Ntahomvukiye uvuga aya magambo, ntasobanura uburyo u Rwanda rubifitemo uruhare. Arongera kandi agahinja Maj Petero Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi Burundi ko nawe afite uruhare mu kugambanira ingabo z’u Burundi ngo zirukanwe muri Somalia.
Kuri uyu wa Kane Inteko Nshingamategeko yari yahamagaje abaminisitiri b’inzego zirebwa n’umutekano, kugira ngo babasobanurire uko icyo kibazo cyifashe.
Minisitiri w’Umutekano, Emmanuel Ntahomvukiye yavuze ko abasirikare b’u Burundi muri Somalia bari ku birindiro bigoye, aho abarwanyi ba Al Shabab ari benshi.
Yagize ati “Urwo rwandiko twararwanditse tubamenyesha ko ibi byifuzo twaboherereje batabyubahirije, ahubwo aho gutegura gutahana igihumbi gusa, bakwitegurira gucyura ingabo zacu zose “.
Ntahomvukiye kandi yabajijwe impamvu bibaza yaba yihishe inyuma y’uko gucyurwa kw’abasirikare babo.
Yatunze agatoki uwahoze ayobora u Burundi, Pierre Buyoya, usanzwe ahagarariye AU muri Mali n’akarere ka Sahel, hamwe n’igihugu cy’u Rwanda kuba ari bo babiri inyuma.
Yavuze ko bandikiye ibaruwa AU bayumvisha ko ari ngombwa ko abo basirikare baguma kuri ibyo birindiro gushyika ibintu bigiye mu buryo muri Somalia.
Abasirikare b’abarundi barenga 5000 nibo bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Somalia, mu rwego rw’umutwe wa AMISOM w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwa Afurika, kuva mu 2007.
BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko kugabanya umubare w’abasirikare ba AMISOM muri Somalia byari bimaze kuvugwa bitewe n’uko umutekano muri Somalia usa n’urimo kugaruka buke buke.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko u Burundi busabwe gukura abasirikare 1000 muri Somalia, abashyika 200 muri bo bakaba bagomba gutaha ku tariki ya 21 Gashyantare.
U Burundi buvuga ko abo basirikare igihumbi bagomba kugabanywa, bavanwa mu bahagarariye ibihugu byose biri muri AMISOM ari byo u Burundi, Kenya, Uganda, na Djibuti, nk’uko ngo byari byarumvikanyweho.
BBC yakomeje itangaza ko uyu muminisitiri yashimangiye ko inama zose muri uwo mugambi wo kubangamira u Burundi ngo zibera mu gihugu cy’u Rwanda.
U Burundi busanzwe bushinja Pierre Buyoya kuba ari mu bagize uruhara mu iyicwa rya Prezida Melchior Ndadaye akaba yaranashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi.
Bushinja kandi igihugu cy’u Rwanda kuba kiri inyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi mu 2015, hamwe no gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Burundi, ibintu Leta y’u Rwanda ihakana yivuye inyuma.
Pierre Buyoya hamwe na Leta y’u Rwanda ntacyo bari bagira icyo batangaza kuri ibi bashinjwa.
Leta ya Somalia ivuga ko igikeneye ko abasirikare bose bari muri AMISOM baguma muri icyo gihugu, Perezida wayo, Mohamed Abdullahi Mohamed, akaba aheruka kutemberera ibihugu bifite mu gihugu cye abo basirikare harimwo n’u Burundi.

Icyemezo cyo kugabanya ingabo z’u Burundi muri Somalia cyafashwe mu mpera z’umwaka ushize, iza mbere zikabakaba 200 zaba zaragomba gutaha ejo, nyuma yazo hakazatahuka izindi 800 mu byiciro.
Williams


