Abakozi bo mu cyayi mu Buhinde basaga 99 bamaze guhitanwa n’inzoga irimo uburozi, abandi 100 bari mu bitaro. Ibi byabereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu kuva ku wa 22 Gashyantare.
Uko iminsi yagiye ihita, ni ko umubare w’ababayinyoyeho bapfa biyongera. Ku wa Kane ushize ni bwo humvikanye ko umuntu wa mbere yapfuye. Aya makuru yaturutse ku muyobozi w’agace ka Assam, Dhiren Hazarika.
Aba bakozi bo mu cyayi bakoraga aka kazi mu duce twa Golaghat na Jorhat. Umuyobozi wa polisi muri aka gace ka Golghat, Pushkar Singh yabwiye BBC ko babonye aho iyo nzoga imaze guhitana imbaga yakorewe. Aha bahasanze litiro imwe n’igice.
Aba bakozi bageze ku bitaro baribwa mu gatuza, bahumeka nabi kandi baruka. Umwe mu bakozi bashoboye kuvugana n’itangazamakuru ku bitaro bya Golghat, yagize ati:
“Nanyoye agace ka litiro k’iriya nzoga mbere yo kurya. Ako kanya ntacyo nabaye ariko nyuma byageze aho ntangira kuribwa mu mutwe.”
Avuga ko imisonga yatangiye kumurya cyane; gusinzira no kurya biramunanira. Kugeza mu gitondo yaranzwe n’umunaniro no kuribwa mu gatuza. Umugore we yahise amujyana ku ivuriro riri ku murima w’icyayi, binaniranye amujyana ku bitaro.
Polisi muri aka gace yatangaje ko yafunze umuntu umwe ucuruza inzoga nk’izi. Ibi byaviriyemo na babiri mu bayobozi guhagarikwa ku mirimo bakoraga.
Biravugwa ko izi nzoga zizwiho guhenduka, zikunze gukoreshwa mu duce tw’ibyaro. Mu rwego rwo kuzongerera ubukana, abazikora bongeramo ikinyabutabire cyitwa “Ethanol”. Ibi byose babikora kugira ngo umuntu age akinywa yirinda ubukonje. Abashakashatsi bavuga ko iyo “Ethanol” ibaye nyinshi mu kinyobwa, ihinduka uburozi.
Mu cyumweru gishize, mu gace ka Uttar Pradesh na Uttrakhand na none hapfuye abaturage basaga 100 nyuma yo kunywa inzoga z’inkorano. Mu 2011 na bwo abasaga 170 bahitanwe na bene izi nzoga muri iki gihugu.


