Perezida Kagame arasura Nyamagabe imaze igihe ivugwamo ibibazo byinshi
Akarere ka Nyamagabe ni akarere kavuzwemo ibibazo byinshi birimwo gira inka zariwe n’abatazigenewe, kurya amabati, ruswa n’ibyabagizi ba nabi bateye bagatwika imodoka . Amakuru aturuka mu Karere ka Nyamagabe aremeza ko hari imyiteguro yo kwakira Umukuru w’igihugu Paul Kagame ‘ushobora’ kuzabasura kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gashyantare 2019. Umuseke wavuganye n’umuyobozi w’Akarere ka […]
Akarengane ku kiremwamuntu, imitavu, inzuki, ninde uzishyura inyemezabwishyu zibyo yacucuye?
Ariko noneho dore ko nigenje, ibi byo n ibiki? ko ntize amategeko sinige iby’imibarire y’abantu, sinige iby’ubukungu, sinige ibya filizofiya, ibi byo bije bite? Wagira ngo nigize umucamanza wazakiza uru rubanza rukomeye! Ariko kuko nigeze kuba umumotsi n’ubunararibonye nibitseho bintera kubura ibaba buri gihe rikangurukana, ryo kagira inka, maze ngashishimura iby’ubwenge nkageeeeeenda n’iyo kure kugira […]
Umutaliyani ukinana na Areruya Joseph yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2019
Ku nshuro ya mbere Tour du Rwanda ivuye ku rwego rwa 2.2 ikajya 2.1 ari na bwo ibaye, agace ka mbere katangiriye mu mugi wa Kigali kerekeza Rwamagana kagaruka i Kigali, ku ntera y’ibirometero 111.8, gatwawe n’Umutaliyani, Fedelli Alessandro. Igikundi cyari kirimo Umunyarwanda, Mugisha Moise ni cyo cyari imbere binjira mu mugi wa Kigali, baturutse […]
Gicumbi: Umuganga wasambanyije umugore arimo kumubyaza yakatiwe gufungwa imyaka 10
Ubushinjacyaha bwatsinze urubanza bwaregagamo umuganga witwa Mutabaruka Jean Bosco utuye mu Karere ka Gicumbi , Umurenge wa Rubaya ,Akagari ka Muguramo , ku cyaha cyo gusambanya Umugore arimo kumubyaza . Urukiko rwasanze Mutabaruka  ahamwa  n’icyaha ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi n’ ihazabu ya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000Frw). Mu iburana rye, Mutabaruka yaburanye ahakana icyaha […]
Rwanda: Ubusambanyi buvugwa kuri ba Musenyeri, Padiri, Pasitoro, Sheikh, Manseri, mu murimo w' Imana, birashoboka?
Kuri iki cyumweru umwana w’umutambyi ariko udakomoka mu muryango w’Abalewi bo muri bibliya dore ko ariwo wavagamo abatambyi gusa, niyemeje kubura ibaba ryanjye nzanywe no gukoma rutenderi muri kiliziya yanjye, itorero ryanjye, umusigiti wanjye n’ahandi hose nkorera Imana uko yampamagaye kose nkibaza niba bisoboka ko ubusambanyi buvugwa kubakorera Imana niba byaba bishoboka? nkanibaza kandi niba […]
U Burundi ngo bushobora kuvana ingabo zabwo zose muri Somalia
Nyuma y’aho Afurika Yunze Ubumwe ifatiye icyemezo cyo gucyura ingabo z’u Burundi 1000 mu zari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Somalia guhera kuri uyu wa kane ushize, na n’ubu impaka zirakomeje kuri iki cyemezo ku buryo u Burundi bunavuga ko bushobora gukura n’izindi ngabo zabwo zari zisigaye muri Somalia zigera ku 5400. U Burundi […]
Rwamagana: Abaturage bijeje abadepite guhindura imyumvire
Abaturage  batuye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana bavuga ko bishimiye impinduka mu mikorere y’inteko ishingamategeko, banishimira ko abadepite bahisemo kubegera bakaganira ku bibazo bibabangamiye mu ntego biyemeje hagamijwe imibereho myiza n’iterambere ry’umuturage . Mu  Murenge wa Kigabiro abadepite bari mu Karere ka Rwamagana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri bafatanyije n’abaturage gukora umuganda rusange  bakora isuku hafi y’ikibuga […]
Koreya ya Ruguru: Kim Jong Un yagiye guhura na Trump agendeye muri gali ya moshi
Ejo, tariki ya 23 Gashyantare, Umukuru w’Igihugu cya Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yagiye guhurira na Donald Trump muri Vietnam agendeye muri gali ya moshi. Ni ibiganiro bizaba ku wa gatatu no ku wa kane tariki ya 27-28 Gashyantare 2019. Uru rugendo biteganwa ko rutwara iminsi irenze ibiri kugira ngo Kim agere mu murwa […]
Venezuela: Igisirikare cyakumiriye imfashanyo zivuye hanze
Igisirikare cyo muri Venezuela kuri uyu wa Gatandatu cyateye ibyuka biryana mu maso mu baturage bari ku kiraro gihuza icyo gihugu na Columbia. Abo baturage bageragezaga gukura bariyeri kuri icyo kiraro kugirango imfashanyo n’ubutabazi zishobore kwinjira muri Venezuela. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Venezuela baravuga ko biyemeje kwinjiza ku ngufu imfashanyo ivuye muri Columbia bakoresheje amamodoka […]
Rwamagana: Ibura ry’amazi ryatumye ijerekani y’amazi igura amafaranaga 300
Abaturage batuye mu karere ka Rwamagana mu mirenge ya Kigabiro na Muhazi bavuga ko bahangayikishijwe no kubura amazi byazamuye ibiciro by’amazi kugera naho ijerekani igura amafaranga 300 . Abatuye mu murenge wa Kigabiro bafite amazi mu rugo bavuga ko kuyagira mu rugo ntacyo bibamariye kuko kugirango bayabone bibasaba kuyagura amafaranga 300. Ndashimiye Jean Claude avuga […]
AMAFOTO: Mike Karangwa yambikanye impeta n’umukunzi we
Mike Karangwa wakoze mu itangazamakuru ryo mu Rwanda cyane mu myidagaduro, yasezeranye imbere y’Imana na Isimbi ‘Mimi’ Roselyne kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2019. Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wa Mike Karangwa n’umukunzi we wabereye muri muri Eglise Vivante ku Kimihurura, ibirori byo kwakira no kwishimana n’inshuti n’abavandimwe bibera muri Camp Kigali. […]
Nyamasheke: Ruharambuga: Barishimira aho SACCO yabo igeze yiyubaka nyuma y’ibihe
Abanyamuryango ba Terimbere Ruharambuga SACCO ikorera mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko bishimiye aho iki kigo cy’imari cyabo kigeze cyongera kwiyubaka nyuma y’ibihe bibi byagishegeshe biri mo inyerezwa ry’amafaranga yabo agera kuri 50.000.000 z’amanyarwanda ryakozwe na bamwe mu bari abayobozi bayo muri 2014 na 2015 n’izindi ngorane yagiye ica mo. Ni […]
Ubuhinde: Inzoga y’inkorano imaze guhitana abasaga 99
Abakozi bo mu cyayi mu Buhinde basaga 99 bamaze guhitanwa n’inzoga irimo uburozi, abandi 100 bari mu bitaro. Ibi byabereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu kuva ku wa 22 Gashyantare. Uko iminsi yagiye ihita, ni ko umubare w’ababayinyoyeho bapfa biyongera. Ku wa Kane ushize ni bwo humvikanye ko umuntu wa mbere yapfuye. Aya makuru yaturutse […]
U Burusiya bwatoye itegeko ribuza abasirikare gukoresha Smart Phones
Mu gihe n’ubusanzwe bamwe mu basirikare b’u Burusiya batari bemerewe gukoresha telephone zigezweho igihe bari ku kazi, bitewe n’aho bakorera hakenewe kurindirwa ibanga ry’akazi ku buryo buhanitse, ubu noneho ingingo ibabuza gukoresha Smart phones igiye kugirwa itegeko ku basirikare bose b’u Burusiya hatitawe ku bwoko bw’akazi buri umwe yaba akora gatandukanye n’ak’undi. Ku mpamvu zo […]