Akarere ka Nyamagabe ni akarere kavuzwemo ibibazo byinshi birimwo gira inka zariwe n’abatazigenewe, kurya amabati, ruswa n’ibyabagizi ba nabi bateye bagatwika imodoka . Amakuru aturuka mu Karere ka Nyamagabe aremeza ko hari imyiteguro yo kwakira Umukuru wâigihugu Paul Kagame âushoboraâ kuzabasura kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gashyantare 2019.
Umuseke wavuganye n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bonaventure Uwamahoro yavuze ko atakwemeza cyangwa ngo ahakane ayo makuru kuko ngo gahunda ishobora no guhinduka. Gusa ngo âubaye ufite amaso wabona ko hari imyiteguro iri kuhakorwaâ.
Perezida Kagame agiye gusura aka karere mu gihe kavuzwemo ibibazo byimshi ndetse umuntu akaba atakwemeza ko bimwe muri byo byaba byarakemutse.
Dore zimwe mu nkuru na bimwe mu bibazo byavuzwe mu karere ka Nyamagabe
Inka za FARG ziturwa imiryango yâabakoze jenoside
Inka zagiye zitangwa na FARG (Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside batishoboye), nyamara ngo zigahabwa abatari bo.
Umwe mu barokotse Jenoside, Mukankusi Phoibe agira ati â FARG yatanze inka, ariko bigera kwitura izavutse bakaziha abandi harimo nâimiryango yâabaduhemukiye, ubu najye maze iyi myaka yose nta nka barampa, nayibonye ejobundi ahaâ.
Undi musore warokotse ufite imyaka 35 ati â inka za FARG ziturwa abafite imiziro. Hari umukecuru utishoboye nayifashaga, nkayahirira, imaze kubyara iyayo bayiha uwo hanze (utararokotse), njye wayitagaho nsigarira ahoâ.
Undi wituwe inka ya FARG, ni umujyanama wâubuzima Mujawimana Marigarita kandi ngo yari asanganywe indi nka. Uyu ngo inka yayituwe na Kayitesi Rosette warokotse, ariko abitegetswe na Gitifu Noheri.
Abayobozi bavugwaho kunyereza amata yagenewe abana
Mukakalisa Anne Marie uyobora iki kigo na bagenzi be batawe muri yombi, nyuma yâuko bamwe mu babyeyi bâabana bagenewe amata bagaragaje ko abana badahabwa amata uko byagenwe. Ni amakuru yari amaze igihe acaracara ariko akaburirwa gihamya, nkâuko byemezwa nâushinzwe uburezi muri aka karere.
Nteziryayo Andre ati, âMu bisanzwe aba bakozi bakoraga neza, bagatanga raporo ku gihe, ariko abaturage bakomeje gusakuza ko abana badahabwa amata uko bikwiye, hakorwa igenzura dusanga ibiri muri raporo bidahuye nâibiri kuri terrain (ku ishuri)â.
Umwe mu babyeyi akomoza kuri aya mata yagenewe abana, avuga ko kuva mu wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu, buri mwana ahabwa litiro eshatu mu cyumweru.
Ati, âabana bagomba guhabwa amata nâigikoma cya Sosoma ku wa mbere, ku wa Gatatu no kuwa Gatanu, ariko ubu ntibayaherukaga. Abarimu baba bacicikana bayatwara iwabo, njye nturanye naboâ.
https://bwiza.com/2017/03/20/nyamagabe-umuryango-wabantu-batatu-mu-nzu-ya-metero-imwe-isakaje-ihema-amafoto/
Â
https://bwiza.com/2017/12/11/nyamagabe-umuyobozi-wishuri-numucungamutungo-bakurikiranweho-kunyereza-amata-yagenewe-abana/
https://bwiza.com/2017/10/03/nyamagabe-haravugwa-ruswa-nuburiganya-mu-itangwa-ryakazi/
https://bwiza.com/2017/10/02/nyamagabe-abaturage-17-bamaze-imyaka-4-bishyuza-ingurane-ya-miliyoni-3/
https://bwiza.com/2017/03/16/nyamagabe-abishyuzwa-imitungo-baragurisha-bagacikishwa-naho-abishyuye-gitifu-akabika/
https://bwiza.com/2018/12/18/batatu-mu-bagabye-igitero-i-nyamagabe-bishwe-ningabo-zu-rwanda/
Â
Â
Â
Â


