Abayobozi ba Rwamagana bavunguriye ku ba Rulindo ibanga bakoresha besa imihigo

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’abayobozi bo mu karere ka Rulindo ryagiriye urugendoshuli mu karere ka Rwamagana, aho ryahishuriwe ibanga ryo kwesa imihigo.

Ni urugendoshuli rw’umunsi umwe, wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gashyantare 2019, aho ryarebye uburyo ubuyobozi bwa Rwamagana bwakoresheje mu kurwanya imirire mibi mu bana no gucyemura ibibazo byari bibangamiye umudendezo w’abaturage (Human security issues).

Mu kiganiro iri tsinda ryagiranye n’Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana, Umutoni Jeanne, yabwiye aba bayobozi ba Rulindo ko mu karere ka Rwamagana, imikoranire ariyo ibanza imbere kandi ibintu byose abayobozi, abakozi n’abafatanyabikorwa babijyanamo.

Yagize ati “Twasanze Akarere kadaciyemo ibice, ngo tuvuge ngo uyu ashinzwe iki, iki ntikimureba. Buri wese mu karere agomba kumenya uko Akarere ka Rwamagana gahagaze kandi akaba yabisobanurira umugezeho wese. Ubwo ni ubufatanye”.

Yakomeje avuga ko gusangira amakuru biri mu bibafasha kugera ku ntego biyemeje, ati “Amakuru ni yo atugize. Tudasangiye Amakuru Ntacyo twageraho. Mu karere ka Rwamagana rero, buri wese aba afite amakuru yaba ay’ibigenda neza ndetse n’ibyaba birimo imbogamizi.”

Umutoni Jeanne ababwira ko nta kintu na kimwe bakora badashyizemo abafatanyabikorwa cyangwa se abajyanama b’Akarere, ko bibafasha kongera imbaga mu byo bakora kandi basangiye amakuru.

Atanga urugero rw’imbaraga bakoresheje mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana, aho ngo byababijije icyuya kugera n’aho bamwe bigomwa.

Ati “urwanya imirire mibi mu bana, byadutwaye imbaraga nyinshi, rimwe na rimwe hagiye hazamo no kugira icyo twigomwa kugira ngo dukure abana bacu mu mirire mibi. Twarishimye kuko byatanze umusaruro. Iyo twagiye mu nama zitandukanye z’bafatanyabikorwa,Hari amafaranga y’urugendo baduha. Kugira ngo turwanye imirire mibi mu bana bacu,Ayo twarayigomwe twese, tuyateranyije agera muri Miliyoni esheshatu. Niyo twahereyeho”.

Akomeza avuga ko bifashishije gahunda y’ibikoni by’umudugudu, Abana benshi barakira, ati “Iyo umwana ari mu muhondo, Iyo umuhaye indyo yuzuye mu minsi 12, nta kabuza ayivamo ugasigara wirinda ko yasubira inyuma”

Avuga ko Akarere ka Rwamagana kabaye aka mbere mu mihigo no mu gutanga serivisi nziza zituma abaturage bishimira ubuyobozi, ibi ngo byerekana uko abaturage ubwabo nabo bagira uruhare mu byagezweho no mu bibakorerwa.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rulindo, Gasanganwa M.Claire, yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana ku ikaze bwabahaye, yongeraho ko n’ubwo hari ibyo uturere duhuriyeho,ariko hari byinshi bagomba kwigira ku ka Rwamagan, ati “Nta kabuza barahakura ubunararibonye”.

Akarere ka Rwamagana Rwamagana 84.5 kahize utundi 29 tugize u Rwanda mu mihigo y’umwaka wa 2017-2018, mu gihe aka Rulindo kari ku mwanya wa Gatatu n’amanota 82.5.

D0ZuBx4WwAEH Jp
Visi Meya ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rulindo, Gasanganwa M.Claire

 

 

Mut
Visi Meya ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana, Umutoni Jeanne

R1 R2 R3 R4

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *