Tanzania: Ikinyamakuru The Citizen cyahagaritswe nyuma yo gushinjwa gutangaza ibinyoma

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Tanzaniya yahagaritse ikinyamakuru The Citizen mu gihe cy’iminsi irindwi nyuma yo kugishinja gutangaza amakuru y’ibinyoma mu nkuru cyakoze ku guta agaciro kw’Ishilingi rya Tanzania ugereranyije n’idorali. Ni inkuru yanditswe kuwa 23 Gashyantare.

Uwitwa Patrick Kipangula ushinzwe kugenzura ibinyamakuru, yavuze ko iki kinyamakuru cyatanze amakuru ayobya ku bushake kivuga ko agaciro k’ishilingi rya Tanzania kagabanyutse cyane ugereranyije n’imyaka 3 ishize, ngo kirengagije ibiteganywa na Banki ya Tanzania.

Bwana Kipangula yavuze ko icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo uruhushya rwo gukora rwa The Citizen kije gikurikira amakosa menshi yagiye akorwa n’iki kinyamakuru mu nkuru cyagiye gikora zirimo amakuru yo kuyobya abantu kandi ngo bikaba binyuranyije n’amahame y’umwuga ndetse kikanashishikariza abaturage kwivumbura kuri leta.

Uyu mugabo yanakomoje ku nkuru yo kuwa 22 Nyakanga 2018, yari ifite umutwe mu cyongereza ugira uti: “US Senator Raises Alarm on Tanzania” yavugaga ko uyu musenateri wo muri Amerika yanenze guverinoma ku kijyanye no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ibaruwa ihagarika by’agateganyo biravugwa ko yashyikirijwe Umuyobozi Mukuru wa Mwananchi Communications Limited, ari nayo nyiri ikinyamakuru The Citizen nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga.

Mu minsi ishize mbere y’uko haba inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, iki kinyamakuru na none cyavuzweho gutangaza ibinyoma ubwo cyandikaga ko ku murongo w’ibyagombaga kwigaho muri iyi nama harimo n’ikibazo cy’imibanire y’u Rwanda n’u Burundi.

Ibi byaje kunyomozwa n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungire avuga ko ibyo bintu bitari muri gahunda y’ibyari kuganirwaho.

Kanda hano usome iyo nkuru

https://bwiza.com/2019/01/30/umubano-wu-rwanda-nu-burundi-nturi-mu-bizaganirwaho-mu-nama-ya-eac-igiye-kuba-amb-nduhungirehe/

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *