Umupolisi wasangiraga n’umukobwa bise indaya, yarashe mugenzi we n’abandi bantu batatu, akomeretsa abandi bane, mu gace k’ahazi nko Mbingo, Zone Gatumba, Komini Mutimbuzi, muri Bujumbura.
Ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa Gatandatu, nibwo uyu mupolisi yakoze aya mahano, ubwo atabashaga kumvikana n’umukobwa bari kumwe mu kabari. Mugenzi we wageragezaga kubahuza araharasirwa hamwe n’abandi bantu batatu bari muri ako kabari, abandi bane barakomereka.
Umwe mu bakozi bo muri aka kabari, aganira na VOA, dukesha iyi nkuru, yagize ati “Haje umukobwa usanzwe ari indaya, hano ntabwo twari dusanzwe tumuzi, ariko ntabwo twari twamenye ko bafitanye gahunda, twaramwakiriye tumuha inzoga na wa mupolisi aje aricara turamuha, tuza kubongera, barambwira ngo mbongere mbishyuza mbere barayampa, nzana inzoga nyishyira kuri kontwari, batangira ibintu by’akavuyo, batangira gushwana ubwo,…”.
Akomeza avuga ko umukobwa yamutaye mu kabari, ajya ahokerezwa inyama, wa mupolisi amusangayo, ariko anateza akavuyo, amena n’inzoga yari arimo kunywa ngo nyuma atangira kubamishamo urufaya rw’amasasu.
Abaturage bo muri iyi zone basaba ko imyitwarire y’abapolisi baherutse kubaha ngo babacungire umutekano yakwigwaho.
Umwe muri bo ati “Umupolisi asanga urimo kwinywera icupa agahita aza arikwaka ngo ni uko ari umupolisi, twabashyizeho kugira ngo baturinde, ntabwo ari ukugira ngo batwice”.
Minisiteri y’umutekano mu Burundi, itangaza ko umupolisi witwa Ntizigiyimana Leonard wakoze ayo mahano yatawe muri yombi, akaba agomba gushyikirizwa inkiko agahanirwa icyaha cy’ubwicanyi yakoze. Ikihanganisha n’imiryango yabuze abayo.
Pierre Nkurikiye uvugira iyi Minisiteri avuga ko ari abantu batatu bashinjwa kugira uruhare muri ubu bwicanyi, bose ngo bakaba bagomba gushyikirizwa ubutabera vuba. Umupolisi warashe ngo akaba yarakoze ikosa rya mbere ryo kujya mu kabari yambaye imyenda y’akazi, kujyanamo imbunda ndetse no kwica.


