Bobi Wine  yasabye Perezida Museveni na mugenzi we Kagame kwirinda intambara

Sangiza iyi nkuru

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atangaza ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na mugenzi we, Paul Kagame w’u Rwanda badakwiriye gukoresha intambara mu gukemura ibibazo by’umubano mubi uri hagati y’ubutegetsi babereye ku isonga.

Bobi Wine uhagarariye agace ka Kyadondo y’Iburasirazuba mu nteko ya Uganda, asaba ibi ashingiye ku kuba u Rwanda na Uganda byaragiye bishyira umukono ku masezerano atandukanye yaba ayo mu karere, ku mugabane no kurwego mpuzamahanga agamije gusigasira amahoro n’umubano.

Mu itangazo yashize ahagaragara kuwa Mbere w’iki cyumweru, Bobi Wine yagize ati “ Hejuru y’umubano w’ibihugu byombi, U Rwanda na Uganda ni abanyamuryango b’amasezerano yo mu karere na mpuzamahanga ku bucuruzi [arayarondora].”

Depite Kyagulanyi kandi asaba ko Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba wakwitabazwa muri iki kibazo.

Bobi Wine asaba ko inzego bireba ziramutse zinaniwe hakwitabazwa Amategeko Mpuzamahanga y’Iby’Uburenganzira bwa Muntu kugira ngo hirindwe intambara hagati y’u Rwanda na Uganda.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Avuga ko Abanyayuganda n’Abanyarwanda bafite byinshi bibahuza kuruta ibibatandukanya kandi ko uku kutumvikana ari imbogamizi ku kwishyira hamwe abaturage b’impande zombi bashoyemo akayabo.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *