Harakurikiraho iki ko ibyo u Rwanda rushinja Uganda byose yabihakanye ? Dr Kayumba

Sangiza iyi nkuru

Umwarimu wa Kaminuza akaba n’Impuguke muri Politiki, Dr Christopher Kayumba avuga ko yibaza iki gihe gukurikiraho nyuma y’aho Uganda ihakanye ibyo u Rwanda ruyishinja.

U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano. Ibi Uganda ikabihakana ivuga ko itakorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’umuturanyi nk’uko itangazo ryashizwe hanze na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Sam Kutesa ribivuga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Dr Kayumba yibajije amaherezo y’iki kibazo.

Ati “ Nk’umuturage wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba wifuza gutembera nta nkomyi mu karere gatekanye, ndibaza ni iki kigiye gukurikiraho nyuma y’aho Uganda ihakanye ibyo yashinjwaga na Uganda byose?”

Capture 7

Yongeraho icyo abona nk’umuti w’iki kibazo. Ati “ Mu nyungu zacu, abaturage, Kaguta Museveni na Kagame bakwiye guhura bagakemura ibi bibazo. Ni mu nyungu z’ibihugu byombi.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ibi ni mu gihe abaturage bo ku mpande zombi bakomeje kuvuga ko bari guhura n’igihombo gikabije gitewe n’umubano mubi uru hagati y’ibihugu byombi kuva mu myaka ibiri ishize.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *