Gen Kayihura yivanye mu nzu yakodesherezwaga irinzwe ku rwego rwo hejuru

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ayobora Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura yimutse mu nzu yarindwaga cyane yabagamo  n’umuryango we iherereye i Muyenga mu Mujyi wa Kampala.

Iyi nzu Gen Kayihura yayibayemo imyaka 13 ndetse ni nayo yabayemo nyuma yo kuva aho yari afungiwe Makindye nyuma yo kwemererwa kuburana yidegembya.

Biravugwa ko  Polisi ya Uganda yari isanzwe yishyura  miliyoni umunani z’amashilingi ya Uganda nk’ubukode bwa buri kwezi.

Umwe mu bo mu muryango we yatangarije Chimpreports dukesha iyi nkuru ko  Gen Kayihura yavuye muri iyi nzu ku bushake bwe.

Ati “ Gen Kayihura yavuye mu nzu ku bushake bwe. Nibyo koko iriya nzu yakodeshwaga na polisi kuko si iya Leta. Ntibari kuyimwirukanamo rero iyo aba ashaka gukomeza kuyibamo nk’umuntu ku giti cye.”

Umuryango wa Kayihura kuri ubu wimukiye mu yindi nzu iri mu Mujyi wa Kampala.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Nyuma yo kwirukanwa ku buyobozi bwa Polisi ya Uganda muri Mata 2018, Gen Kayihura amara igihe kinini mu ifamu ye iri Kashagama mu Karere ka Lyantonde.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *