Muri Gashyantare 2019, nibwo bwa mbere ibitangazamakuru byo mu Bufaransa nka Mediapart na Radio France byatangaje ko indege yari itwaye Perezida Habyarimana yaba yarahanuwe ku bugambanyi bw’ abasirikare be bakuru babiri.
Iyi nkuru yaturutse mu nzego z’ iperereza z’ u Bufaransa yemeza ko muri Nzeri 1994 ari bwo byamenyekanye ko indege ya Habyarimana ishobora kuba yarahanuwe n’ intagondwa ebyiri z’ Abahutu ndetse ibyo nibyo byabaye imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Abo bashyizwe mu majwi kwica Habyarimana kuwa 6 Mata 1994, ni Col. Théoneste Bagosora, wahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Biro ya Minisiteri y’ Ingabo ndetse na Laurent Serubuga wigeze kuba Umugaba Mukuru w’ Ingabo za FAR.
Izo nzego z’ ubutasi zikomeza na none gushyira mu majwi Laurent Serubuga ko nawe yari afite umugambi ukomeye wo kuzasimbura Habyarimana.
Col. Bagosora na Serubuga bababajwe no kubona bakuwe mu ngabo mu gihe bari bategereje kwambikwa ipeti rya jenerari.
Icyakurikiye ni uko Col. Bagosora yarushijeho kwegera Agathe Kanziga wari umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana.
Iperereza ryakozwe n’ ibi binyamakuru ryagaragaje ko muri 1992, ubwo Perezida Habyarimana yasubizaga mu buzima busanzwe Théoneste Bagosora na Laurent Serubuga habayeho urwikekwe rudasanzwe!
Nubwo bimeze bityo, uyu Serubuga ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi yagiye gutura mu Bufaransa nyuma ya 1994 ndetse muri 2014, n’ Ubutabera bw’ iki gihugu bwanze kumwohereza mu Rwanda kugira ngo aryozwe ibyaha aregwa.
Urwego rushinzwe ubutasi hanze y’igihugu mu Bufaransa, DGSE, rwemeza ko Colonel Bagosora ari umwubatsi mukuru w’ ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe Abatutsi ngo kuko n’ Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwamukatiye igifungo cy’ imyaka 35.
Hashize imyaka isaga 25, habaho ibiganiro mpaka mu itangazamakuru ndetse no mu butabera hibazwa umuntu uzaryozwa ihanurwa ry’ indege yari itwaye Perezida Habyarimana.
Uruhande rumwe rushinja FPR/Inkotanyi kuko ari yo yari ihanganye na Leta ya Juvenal Habyarimana, urundi ruhande rukemeza ko iyi ndege yahanuwe n’ agatsiko k’ intagondwa z’ Abahutu, nk’ uko byagiye bishamangirwa na Mediapart ndetse na Radio France.
Gaston Rwaka/Bwiza.com


