Mbarara: Abantu bane bakurikiranweho kwica Umunyarwanda Nzavugankize

Sangiza iyi nkuru

Abantu bagera kuri bane batawe muri yombi mu Karere ka Mbarara, mu gihugu cya Uganda, bakurikiranweho uruhare mu iyicwa ry’umugabo w’Umunyarwanda.

Uyu Munyarwanda witwa Cedric Nzavugankize w’imyaka 40 bivugwa ko yishwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru gishize nyuma yo kugirana ubwumvikane bucye n’umukunzi we, Venesi Nzayisenga nawe utuye muri Mbarara.

Nzavugankize ngo akaba yarashwanye na Nzayisenga akamushinja kugirana imibonano mpuzabitsina n’abakiriya bo mu kabari gaherereye mu Kagali ka Rwentojo, muri aka Karere ka Mbarara.

Kumushinja ibi ngo akaba ari byo byabaye intandaro y’imirwano yadutse hagati ya Nzavugankize n’abayobozi batandukanye b’aka kabari nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.

Iyo mirwano rero ngo yaje kurangira Nzavugankize ayisizemo ubuzima.

Iyi nkuru kandi irakomeza ivuga ko Nzavugankize yari impunzi ibaruye mu Nkambi y’Impunzi ya nakivale iherereye mu Karere ka Isingiro.

Umuvugizi w’igipolisi muri Rwizi, Samson Kasasira aravuga ko bataye muri yombi abantu bane bakekwaho uruhare muri uru rupfu rwa Nzavugankize. Abatawe muri yombi bose ngo akaba ari abaturage bo muri Nyarubungo muri Kashari y’Amajyepfo, ho mu Karere ka Mbarara.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *