Mu rubanza ubushinjacyaha buregamo abayoboke 11 ba FDU-Inkingi, ishyaka ritaremerwa mu Rwanda, ku wa Gatatu w’iki cyumweru hagaragaye impaka nyinshi, bityo urubanza ntirwatangira kuburanishwa mu mizi.
Umwe mu bunganira abaregwa, Me Gatera Gashabana yasabye urukiko kubanza gusuzuma inzitizi bari batanze mbere y’uko uru rubanza rwoherezwa mu rukiko ruburanisha ibyaha ndengamupaka rw’i Nyanza.
Inzitizi ya mbere Me Gatera yagaragaje igendanye n’uburyo ibirego ngo byatanzwemo, akavuga ko umuhango wo gushyikiriza icyaha gikomeye nk’icyo kurema umutwe w’ingabo utubahirijwe, akavuga ko hakurikijwe itegeko, icyo kirego gitangwa n’umushinjacyaha mukuru cyangwa undi yabihereye ububasha.
Inzitizi ya kabiri, igendanye n’uburyo bwo kumviririza itumanaho ry’umuntu ushinjwa icyaha. Me Gatera akagaragaza ko uruhushya rw’icyo gikorwa narwo rutangwa n’umushinjacyaha mukuru kandi ko ibyo byose ntaho bigaragara ko umushinjacyaha mukuru yatanze ubwo burenganzira.
Me Gatera yasabye urukiko ko rutakwakira ibyo birego rugategeka ko abo yunganira bahita bafungurwa.
Avuga kuri izo nzitizi, umushinjacyaha Ndibwami Rugambwa yavuze ko ubushinjacyaha ari urwego rumwe, ashimangira ko ari umushinjacha ukora ku rwego rw’ibanze cyangwa mu rwego rw’igihugu, akazi bagakora mu izina ry’umushinjacyaha mukuru.
BBC yakurikiranye iby’iri burana, itangaza ko ababurana bahawe ijambo bavuga ko ibyakozwe cyane cyane iperereza ryo kumva ibyavuzwe kuri telefoni zabo ari ibihimbano. Uwabaye izingiro z’impaka zagiwe kuri iyi ngingo, ni uwitwa Twagirayezu Janvier utakiri muri uru rubanza.
Abaregwa bakibaza ku kirego kigaragaza ko kumviriza itumanaho hagati yabo byatangiye mu minsi 77 mbere y’uko Twagirayezu amenyana nabo. Umushinjacyaha yavuze ko ibyo nta mpungenge biteye, ko hari ibimenyetso ntashidikanywaho, by’umwihariko ko iperereza ku cyaha kuri bo ritangirira igihe icyo aricyo cyose.
Aba bayoboke ba FDU-Inkingi bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo, kugirira nabi ubutegetsi buriho ndetse no gukorana n’umutwe w’iterabwoba, ibyaha bo bahakana.
Umwanzuro kuri izi nzitizi uzatangwa ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019.


