Kigali: Abatuye mu Manegeka babwiwe kwimuka barasaba Leta ubufasha

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu Mujyi wa Kigali, mu bice bifatwa nk’ibyashyira ubuzima bwabo mu kaga cyangwa se mu Manegeka, bavuga ko Leta yakagomye kubafasha kubona uburyo baturamo bujyanye n’igihe aho kubwirwa kwimuka nta n’ingurane bahawe y’aho bari basanzwe batuye.

Aba baturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bamwe bavuga ko kuva mu nzu bari basanzwe batuyemo bakajya gutangira kubaka indi, ari ibintu bigoye cyane.

Uyu yagize ati “Nk’abantu baduhagarariye cyangwa baturebera kure, bakagombye kudufasha niba cya kibanza kibonetse bakaduha n’inkunga yo kugira ngo tubashe kucyubaka nk’uko natwe twari dufite inzu zacu tukabona aho twerekeza, ibyo nibyo byadufasha”.

Undi muturage, ati “Hari ahantu hakabije mbese, hatari imiturire, hari n’abandi mbese batari mu Manegeka cyane, mbese abafite ikibazo nibo bafasha kandi burya Amanegeka aba mu mufuka, niba wubatse inzu, ntuyihe fondasiyo, ntuyihe umuferege w’amazi iyo nzu ntabwo yaba ikomeye.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal aragira inama abagituye ahiswe Amanegeka, kuhimuka, kugira ngo barinde ubuzima bwabo kujya mu kaga.

Ati “Hari icyo umujyi uteganya, ni uko kubimura uko ubushobozi buzagenda buboneka, kandi ntabwo ari umujyi gusa ariko igiteganywa nabo bakagombye kugitekereza, ni ukuvuga ngo, na we reba aho utuye uvuge uti ‘Ese aha niho ngomba gutura muri iki gihe mu mujyi wa Kigali? Hari igihe ushobora gusanga n’inzu idashikamye, idafashe”.

Akomeza avuga ko hari abakodesha, ko bidakwiye ko umuntu ajya gukodesha ahantu na we ubwe abona hashyira ubuzima bwe mu kaga, agashimangira ko n’abafite inzu bashobora gutangira gushaka aho bimukira, niba hari n’inkungwa iteganywa ikazasanga hari aho bagejeje.

Ati “Niba ukodesha ushobora kuvuga uti ‘reka njye gukodesha ahazima, aha ntazahatakariza ubuzima’, hari no kuvuga ngo ntangiye gahunda yo kwimukira hahandi mfite ubutaka, ntangire mbufatire gahunda mu byiciro ukavuga ngo reka uyu mwaka ntangire fondasiyo, undi mwaka nzamure, uwa Gatatu wenda nsabe n’inkunga wenda izabe ari iy’amabati atari inkunga yo kubaka bushyashya.”

Nk’uko yabitangarije RBA dukesha iyi nkuru, ngo imiryango irenge ibihumbi 10, niyo ituye mu Manegeka, gusa ngo hari imiryango 240 irimo kubakirwa mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Karama, ku buryo mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka izaba yimutse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *