Umuhanzi Jose Chameleone yagize icyo atangaza kuri rwaserera iri hagati y’umuraperi w’imyaka irindwi uzwi nka Fresh Kid na Minisitiri w’Urubyiruko muri Uganda, Florence Nakiwala Kiyingi.
Minisitiri Florence Nakiwala Kiyingi, avuga ko Fresh Kid agomba kureka umuziki akajya ku ishuri. Aganira na BBC yavuze ko amategeko agenga umurimo muri Uganda atemera ko umuntu uri munsi y’imyaka 18 yemererwa gukora. Fresh Kid avuga ko nibura azajya ku ishuri ariko ko n’umuziki atawushyira hasi.
Iyi ngingo Jose Chameleone yemeranya nayo aho avuga ko bishoboka ko Fresh Kid yakwiga kandi n’impano ye ntipfapfane ari nako yinjiza amafaranga y’imibereho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Jose Chameleone yagiriye inama uyu muhanzi yakomeza amasomo ariko n’umuziki akawukora.
Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/03/28/umuraperi-ukiri-muto-muri-uganda-yasabwe-gushyira-micro-hasi-akajya-kwiga-cyangwa-agafungwa/
Ati “ Hari abasitari benshi batangiye kuririmba ari bato kandi bakiga. Nagira inama ababyeyi be ko bamufasha agakomeza kwiga ariko umuziki we ntawushyire hasi.”
Ibi ni nyuma y’aho Min. Nakiwala Kiyingi avuze ko Fresh Kid atemerewe kugaragara mu bitaramo mu gihe hari amasomo. Avuga ko uyu muraperi yemerewe gukora ibijyanye n’umuziki mu gihe cy’ikiruhuko.
Ibi Abanyayuganda babiteye utwatsi bavuga ko ari ukubangamira impano ye. Ibi biravugwa mu gihe Fresh Kid ari we wiyishyurira ishuri kandi agafasha ababyeyi be batishoboye.


