Lt Gen. Muhoozi yashyize hanze ifoto ya Fred Rwigema yambikwa na se ipeti rya jenerali

Sangiza iyi nkuru

Imfura ya Perezida Museveni, akaba n’umuhungu we umwe rukumbi, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashyize hanze ifoto igaragaza se yambika umunyarwanda, Fred Rwigema ipeti rya Jenerali.

Uyu musirikare wa Uganda washyize hanze iyi foto yibutsa amateka y’ahashize ha Uganda, avuga ko Rwigema yambikwaga iri peti nk’umwe mu basirikare ba mbere bari wambitswe ipeti rya Jenerali Majoro (Major Generals) mu ngabo z’ishyaka rye NRA (National Resistance Army).

Yagize ati “Ku myaka 30 Fred Rwigema Gisa yambitswe ipeti na Perezida Yoweli Museveni nk’umwe mu ba jenerali majoro ba NRA (National Resistance Army) mu 1988”.

Muri iki gihe Museveni yambikaga Rwigema ipeti rya jenerali, yari amaze imyaka igera kuri ibiri yicaye ku ntebe ya Perezida wa Repubulika nyuma y’imyaka myinshi yari amaze ku rugamba, rwaje kurangira afashe ubutegetsi abifashijwemo n’abarimo Rwigema n’abandi Banyarwanda.

Lt Gen Muhoozi usa nk’uwibutsa amateka y’akahise ka Uganda n’abasirikare bayo, muri uyu mwaka wa 1988 yari umwana w’imyaka 14 y’amavuko, iri peti rya jenerali majoro akaba yararyambitswe na se mu 2016, afite imyaka 43, mu gihe Rwigema yarimwambitse afite 30.

Gisa Fred Rwigema ni intwari y’u Rwanda akaba ari umwe mu banyarwanda bafashije Museveni gufata igihugu avanyeho ingoma yiswe iy’igitugu ya Obote.

Rwigema yagiye agira imyanya ikomeye muri NRA nko kuba Uwungirije Umugaba Mukuru w’Ingabo (Deputy Army Commander), Minisitiri wungirije w’Ingabo (Deputy Minister for Defense) n’Umugaba Mukuru w’imirwano (Overall Operations Commander).

Tariki ya 01 Ukwakira 1990, Fred Rwigema ni we wari uyoboye ingabo za FPR Inkotanyi zari ziturutse Uganda ziteye u Rwanda mu rugamba rwo kurubohora. Ku munsi ukurikiyeho, Fred Rwigema yarasiwe ku rugamba ahitwa Nyabwishongwezi, ku wa 2 Ukwakira 1990.

rwig
Intwari y’u Rwanda, Gen. Fred Rwigema

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *