Se wa Diamond agiye kugeza abanyamakuru mu nkiko

Sangiza iyi nkuru

Se w’umuhanzi Diamond Platnumz ari we, Abdul Juma atangaza ko agiye kwitabaza inkiko areaga abanyamakuru batangaje ko yapfuye.

Byinshi mu bitangazamakuru muri Tanzania mu minsi micye ishize byatangaje ko uyu mugabo yapfuye ariko we avuga ko ari muzima.

Abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga yagize ati “  Ndabwira abanyamakuru n’abandi bose banditse ko napfuye ko ngiye kubageza mu nkiko. Muri gutera abantu urujijo, buri wese uziko yakoze ibi bintu amenye ko ngiye kugira icyo mbikoraho nisunze amategeko.”

Yongeraho ko “ Buri wese arabizi ko ndi muzima. Ndi mu nzira yo kumenya aho ikibazo giherereye, umukobwa wanjye uvuye Lanadani ni we wenyine uri kumfasha.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Se wa Diamond asanzwe afite ikibazo cy’amavi n’amaguru. Yitabaje umuhungu we amutera umugongo nyuma agobokwa n’umukobwa we uba Landani (London) mu Bwongereza ubu akaba ari we uri kumuvuza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *