23 Nzeri 2026
Desk
Bwiza

U RWANDA: Abagore batunze ubutaka bwinshi kurusha abagabo-GMO

Ubukungu
Mecky Merchiore Kayiranga
By Mecky Merchiore Kayiranga
Kuwa Mbere, 1 Mata 2019 saa 10:05
Iminota 2 yo gusoma2 Abasomye
U RWANDA: Abagore batunze ubutaka bwinshi kurusha abagabo-GMO

Ubushakashatsi bwashizwe hanze n’ umuryango wita ku buringanire mu Rwanda, Gender monitoring office GMO, kuwa 29 Werurwe 2019, bwagaragaje ko mu Rwanda abagore ari bo bafite ubutaka bwinshi kurusha abagabo.

Kugeza ubu, abagore ku giti cyabo bihariye 24% by’ubutaka ugereranije n’abagabo bafite 14%. Abashyingiranwe bafite ubutaka nk’umutungo ni 58.3%, nk’uko ubu bushakashatsi bubigaragaza.

Ubutaka mu Rwanda ni kimwe mu by’ingenzi biryara inyungu ndetse bigashorwamo imari. Bityo kuba abagore bafite ubutaka bikaba byaratumye bagira uburenganzira busesuye ku mafaranga.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Ubu bushakashatsi bushimangira ko abagore bifashisha ubwo butaka nk’ingwate cyane mu gusaba inguzanyo. Bityo 38% bakaba bashobora kubona no gukoresha inguzanyo.

Gusa n’ubwo abagore aribo bakora imirimo ijyanye n’ubuhinzi cyane cyane, umubare w’abahabwa inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi uracyari muto cyane. GMO yagragaje ko abagore bahabwa iyi nguzanyo ari 24% mu gihe abagabo ari 74.5%.
Mu gushyira hanze ubu bushakashatsi, Edouard Ngirente, Minisitiri w’intebe, yavuze ko u Rwanda rwashyizeho politiki n’amategeko bigamije kongerera abagore bose b’Abanyarwanda ubushobozi no gukuraho ibibabuza kugira uruhare mu bikorwa by’imibereho myiza n’ubukungu.

Zimwe mu mbogamizi zikibangamiye uburinganire mu Rwanda nk’uko byagaragajwe n’ubu bushakashatsi, harimo kuba abagabo basa n’abihariye isoko ry’imirimo ihemba neza, kuba abagore bayobora ibigo by’ubucuruzi ari bake, amashuri make ku bagore, gukora akazi badahembwa, kuba bagikumirwa ku bintu bitanga umusaruro mwinshi no guhohoterwa.

Ibi bikaba byerekana ko hakwiriye gushirwaho ingamba zo guhanga imirimo by’umwihariko kuri barwiyemeza mirimo bakiri bato b’abagore.

Bizumuremyi Patrick@bwiza.com

Mecky Merchiore Kayiranga

Inkuru yanditswe na: Mecky Merchiore Kayiranga

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 17,214.