Abayoboke batandatu b’ishyaka CNL (Congres National Pour la Liberation) rya Agathon Rwasa, bakubiswe n’Imbonerakure, ngo rwabahatiraga kujya muri siporo ya mu gitondo.
Aba bayoboke bakubitiwe mu gace ka Minago, muri Komini Rumonge, Intara ya Rumonge, ngo bakaba barasabwaga kujyana n’Imbonerakure muri siporo, bagenda baririmba indirimbo z’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi kandi bataribarizwamo.
Amakuru aturuka muri aka gace nk’uko SOS Media/ Burundi ibitangaza, avuga ko abakubiswe ari Iradukunda Fabrice, Habarugira Liliane, Deo Deodorant, Muhimpundu Linen, Shemezimana Jean Bosco, Niyomwungere Adeline. Aba bose uko ari batandatu ngo bakaba baragizwe inoge n’Imbonerakure Enye za CNDD-FDD.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, nibwo aba bayoboke ba Rwasa bagiye kurega kuri polisiizi izi Mbonerakure Enye zirimo Ndayishimiye Jean Paul, Nzisabira Vital, Jean Bosco na Matata Emmanuekuri ariko ngo nta cyizere bafite cy’uko bazahanwa.
Iri hohoterwa ry’abayoboke ba Rwasa ryongeye kuvugwa mu gihe mu cyumweru gishize yatangarije itangazamakuru ko yamaganiye kure iri hohoterwa rikomeje kubakorerwa, bafatwa bagafungwa bashinjwa gukora inama mu buryo butemewe.


