Paris: Komisiyo izafungura inyandiko ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda yateje impaka itaratangazwa

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe biteganyijwe Komisiyo ishinzwe iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 izatangazwa mu mpera z’iki cyumweru, abayigize batangiye kutavugwaho rumwe n’abanyamateka batangiye kunenga ubwigenge izaba ifite. Impuguke 2 z’Abafaransa ngo zaba zamaze no gushyirwa ku ruhande.

Mu gihe biteganyijwe biteganyijwe ko izatangazwa mu mpera z’icyumweru na Perezidansi y’u Bufaransa, komisiyo izakora iperereza igomba kugendera ku nyandiko zitarashyirwa ku mugaragaro ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko yatangiye guteza impaka itaranatangazwa.

Iyi nkuru dukesha Jeune Afrique iravuga ko impuguke ebyiri z’ingenzi ku Rwanda, Stéphane Audoin-Rouzeau ukuriye inyigo mu kigo cyitwa EHESS, na Hélène Dumas, ushinzwe ubushakashatsi muri CNRS, baba bamaze bo gushyirwa ku ruhande nk’uko yabitangarijwe n’uyu wa mbere, bikaba byateje urujijo ku bazaba bagize iyi komisiyo.

Stéphane Audoin-Rouzeau akaba yatangarije Jeune Afrique ko batazi n’inyandiko zibitse bazemererwa kugeraho. Ibi bikaba byahagurukije impuguke mu mateka, aho ku itariki ya 01 ubusabe bwanditse bwa Christian Ingrao, ushinzwe ubushakashatsi muri CNRS bwari bwamaze gushyirwaho imikono 280.

Mu nyandiko ye, uyu mushakashatsi akaba yitandukanyije n’iyi komisiyo avuga ko ishobora kuzagaragara nk’ibogamye.

Gushyirwa ku ruhande kw’aba bashakashatsi ngo nta bisobanuro kwatangiwe. Amakuru ngo akaba yaratangajwe ku itariki 27 Werurwe, nyamara mbere yahoo ngo Audoin-Rouzeau yari yakiriwe n’itsinda rishinzwe Afurika ryo muri Perezidansi y’u Bufaransa ntiyagira icyo abwirwa kuri uko kwegezwayo.

Iyi nkuru ikaba ikomeza ivuga ko Stéphane Audoin-Rouzeau nyuma yo kumara igihe cye kirekire mu mwuga we yibanda ku Ntambara ya Mbere y’Isi, yabaye umwe mu mpuguke z’Abafaransa zakurikiranye uruhare rw’u Bufaransa mu Gihugu cy’Imisozi Igihumbi hagati y’1990 na 1994.

Stéphane Audoin-Rouzeau ati: “ Numvise ko zimwe mu nyandiko zanjye ku ruhare rw’ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda zari zifite uburemere ku munzani kandi ko kubamo kwanjye bishobora kuba impamvu y’imbogamizi, nyuma yo kunsobanurira ku ikubitiro ko imirimo yanjye yagize uruhare mu gushinga iyo komisiyo ,”

Nta muntu wigeze ashyirwa ku ruhande

Ku ruhande rwa Perezidansi y’u Bufaransa, umwe mu bakorana na Perezida Emmanuel Macron we yahakanye ko hari umuntu washyizwe ku ruhande muri iyi komisiyo ishobora gutangazwa kuri uyu wa Gatanu, itariki 05 Mata.

Ubwo Perezida Paul Kagame yakoraga uruzinduko rw’akazi mu Bufaransa muri Gicurasi 2018, mugenzi we Emmanuel Macron ku kijyanye n’izo nyandiko zijyanye n’uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda, itsinda ry’abashakashatsi rizashingwa kurushaho kubamenyesha byinshi kuri amwe mu mahano yaranze impera z’Ikinyejana cya 20 (Jenoside yakorewe Abatutsi).

Intego ngo yari ugufungurira hamwe izo nyandiko, ariko mu bantu basabwe kugiramo uruhare hari abemeye n’abanze ku mpamvu zabo nk’uko byemezwa n’uyu mukozi wa à‰lysée.

Perezidansi y’u Bufaransa kandi ngo yagombaga gutekereza ku kugena amafaranga azakoreshwa muri gahunda z’ubushakashatsi z’abashakashatsi b’Abafaransa n’Abanyarwanda.

Nubwo izo nyandiko zitarahabwa abashakashatsi, Amiral Jacques Lanxade, wari umugaba mukuru w’ingabo mu gihe cya jenoside, we yizeye ko nta na kimwe gishinja u Bufaransa kizasangwamo nk’uko yabitangaje kuwa 20 Werurwe.

Hagati aho, biravugwa ko mu gihe byaba byemejwe ko Stéphane Audoin-Rouzeau yakuwemo, ubuyobozi bw’iyi komisiyo bushobora guhabwa inshuti ye Vincent Duclert, umuyobozi w’ikigo cyiga ku mibanire na politiki kitiriwe Raymond Aron (Cespra), akaba umushakashatsi muri EHESS ndetse akaba umwarimu wa politiki.

Uyu ngo akaba ari we wayoboye raporo ku bushakashatsi n’inyigisho za jenoside n’ibyaha byibasira imbaga yashyizwe ku mugaragaro mu Ukuboza 2018.

Vincent Duclert ati: “ Perezida wa Repubulika arifuza guhindura imibanire hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, no kurangizanya n’uburyo bwa gikoloni bwa dipolomasi y’u Bufaransa muri Afurika. Jenoside yakorewe Abatutsi ni imwe mu ngingo nkuru y’imbogamizi ni nayo mpamvu iyi komisiyo ari ngombwa .”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *