RDC: Abantu 10 barimo abasivili babiri baguye mu mirwano hagati y’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Abantu bagera ku 10 barimo abasivili babiri nibo bivugwa ko baguye mu mirwano yahuje kuwa Kane ushize inyeshyamba za NDC/Rénové zifatanyije na Nyatura zihanganye n’inyeshyamba zo mu mutwe wa APCLS w’uwitwa Janvier Kalahiri.

Ni imirwano yabereye ahitwa Rukenge, muri Lukweti, muri groupement ya Bashali Mukoto, ho muri Teritwari ya Masisi nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga.

Igipolisi cya Congo kivuga ko hanakomeretse abantu 11 barimo abasivili batatu, mu gihe abagore babiri bafashwe ku ngufu n’abo barwanyi. Aba bakaba bari kwitabwaho ku Bitaro Bikuru bya Masisi.

Benshi mu bavuga rikijyana muri iki gice bakaba batabaza bavuga ko guverinoma yabo yabirengagije.

Ni gute NDC/ Rénové ikora na ba Nyatura, ba APCLS, mu maso ya FARDC. Bategereje (guverinoma) abapfu bangahe, bategereje gufatwa ku ngufu kungahe ?,” uyu ni Delphin Nyamambaya, umuyobozi w’inama y’urubyiruko ya sheferi ya Bashali.

Ku ruhande rw’igisirikare cya Congo, FARDC, umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2, yatangarije Radio Okapi muri iki cyumweru ko FARDC iri mu bikorwa byo guhangana n’imitwe yose yitwaje intwaro nta kuvangura muri Bashali Mukoto. Ibintu iyi nama y’urubyiruko ariko yo ihakana.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *