Inama zo kunoza ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvénal mu ijoro ryo ku itariki ya 6 rishyira tariki ya 7 Mata 1994, habaye inama zitandukanye zafatiwemo imyanzuro yo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri naho habaye inama zitandukanye.

Inama yo kuwa 6-7 Mata 1994 yakoreshejwe na Nzirorera Joseph

Nk’uko abatangabuhamya babigaragarije Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda (ICTR):

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarimana Juvénal kuwa 06 Mata 1994, Joseph Nzirorera yahamagaje inama yabeyere mu nzu y’umubyeyi we iherereye mu yahoze ari Komini Mukingo; inama yatangiye ahagana saa munani z’ijoro irangira saa kumi za mu gitondo.

Iyo nama ikaba yaritabiriwe n’abantu batandukanye barimo: Colonel Ephrem Setako; Joseph Nzirorera wari Umunyamabanga Mukuru wa MRND; Augustin Bizimungu wari ushinzwe imirwano mu Karere ka Ruhengeri; Casimir Bizimungu wari Minisitiri w’Ubuzima; Esdras Baheza wari umucuruzi mu Byangabo akaba n’umuyobozi w’Interahamwe zaho; Jean Baptiste Nyabusore wayoboraga Institut supérieur d’agriculture et de l’élevage; Jonathan Bambonye wari umuyobozi wa CDR muri Komini Mukingo; Jean Damascène Niyoyita wari umuyobozi wa MRND muri Komini Mukingo; Dominique Gatsimbanyi wari Burugumesitiri wa Komini Nkuli; Assiel Ndisetse wari Konseye wa Segiteri ya Busogo hamwe na Emmanuel Harerimana wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo.

Nyuma y’inama hakajijwe umurego mu gushyiraho bariyeri ahantu hatandukanye, Interahamwe zihita zitangira kwisuganya muri Centre ya Byangabo, ubwicanyi buhita butangira ubwo. Iyo nama yafashe icyemezo ko Abatutsi bicwa. Hemejwe ko hatangwa imbunda, no gushyiraho bariyeri. Generali Augustin Bizimungu ashingwa gushyira mu bikorwa icyo cyemezo.

Generali Augustin Bizimungu yahise afata umwanzuro wo gutanga imbunda aziha abari ba Konseye na bo baziha abaturage. Imbunda zahawe na none abayobozi b’Interahamwe barimo Burugumesitiri Kajelijeli na Baheza Esdras. Nyuma y’iyo nama ku itariki ya 7 Mata 1994 hahise hicwa Abatutsi benshi hirya no hino muri Perefegitura ya Ruhengeri cyane cyane muri Komini Mukingo, imitungo yabo irasahurwa, inzu ziratwikwa ku buryo iminsi yakurikiyeho Interahamwe n’abagize umutwe witwara gisirikare w’Amahindure bagiye gufasha abicanyi mu tundi duce dutandukanye.

Ni muri urwo rwego Interahamwe zo muri Komini Mukingo zagiye kwica Abatutsi bari bahungiye mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, i Nyabihu, i Musumba (Nkuli) na Nyakinama.

 Inama yo kuwa 6-7 Mata 1994 yabereye kuri Komini Nkuli

Mu ijoro ryo kuwa 6-7 ubwo Perezida Habyarimana Juvénal yari amaze gupfa, Kajelijeli Juvénal yakoresheje inama itunguranye yateraniye muri cantine y’abakozi ba Komini Nkuli, ikaba yari yegeranye n’ibiro bya Komini. Iyo nama yitabiriwe na Kajelijeli, Shadrack Sendugu wari Perezida wa MRND, Sebazungu wari burigadiye wa Komini, Boniface Ntabareshya wari burigadiye wungirije, Iyakaremye wari Perezida wa CDR, na Ajida Shefu Karorero. Muri iyo nama Kajelijeli yabwiye abayitabiriye amagambo akurikira: « […]Muzi neza ko Abatutsi ari bo bishe– aribo bahanuye indege ya Perezida. Mutegereje iki kugira ngo mwikize umwanzi ». Avuga umwanzi nta wundi yashakaga kuvuga uretse Umututsi.

Shadrack Sendugu yahise abwira Kajerijeri ko nta ntwaro zihari zo kugaba igitero mu baturage. Akimara kubyumva, Kajelijeli yahise ahaguruka, ajyana na Boniface Ntabareshya wari burigadiye wungirije gutelefonera mu biro by’abapolisi aho kuri Komini. Bagarutse, Kajelijeli yamenyesheje abari muri iyo nama ko Major Bizabarimana yemeye ko abagezaho ibikoresho ku biro bya Komini mu gitondo, kuwa 7 Mata 1994.

Asoza inama, Kajelijeli yasezeranyije abari aho ko azaboherereza Interahamwe zo muri Komini ya Mukingo kugira ngo zibatere inkunga mu kugaba igitero muri Serire ya Kinyababa. Mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu nama ya Kajelijeli yavuzwe haruguru, mu gitondo cyo kuwa 7 Mata 1994 hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri, imodoka yo mu bwoko bwa Land Rover yageze ku biro bya Komini Nkuli ivuye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira.

Iyo modoka yari izanye imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikov, amagrenades n’amasanduku y’amasasu; byoherejwe na Major Bizabarimana wayoboraga ikigo cya Mukamira. Sendugu Shadrack wari Perezida w’ishyaka rya MRND niwe wakiriye izo ntwaro. Ako kanya zahise zinyanyagizwa mu Nterahamwe n’Amahindure, maze bahera ubwo batangira guhiga no kwica Abatutsi hirya no hino.

Ibikoresho byavuzwe haruguru bimaze gutangwa muri icyo gitondo, hahise hategurwa igitero cyagabwe ku Batutsi bari batuye muri Serire ya Kinyababa, muri Komini Nkuli kiyobowe na Shadrack Sendugu wari Perezida wa MRND. Icyo gitero cyarimo abagize urubyiruko barenga ijana bitwaraga gisirikare, bafashijwe n’utundi dutsiko tw’urubyiruko rwo muri Komini Nkuli.

Iki gitero cyitabiriwe kandi n’abantu bo muri Komini Mukingo bari bayobowe na Iyakaremye wakomokaga muri Segiteri Gitwa, akaba yari Perezida wa CDR. Cyarimo kandi abantu baturutse mu misozi ya Rukoma, abasirikare bavuye Mukamira n’abasirikare bari bambaye imyenda ya gisiviri bari kuri IGA. Abagabye igitero bari bitwaje imbunda n’intwaro gakondo zirimo amacumu, amahiri n’imipanga.

Abagabye igitero biraye mu miryango igera kuri 12 y’Abatutsi maze bicamo abantu bagera kuri 80, basenya amazu yose yo muri Serire Kinyababa, banasahura imitungo y’abishwe. Umunsi uciye ikibu, Interahamwe zatashye zivuga ko « zakuyeho umwanda », bashaka kuvuga ko Abatutsi babamazeho.

Inama yo kuwa 9 Mata 1994 yabereye mu yahoze ari Komini Gatonde

Kuwa 9 Mata 1994, hakoreshejwe inama kuri Komini Gatonde, iyi nama yari yatumiwemo abantu batandukanye harimo intiti n’abanyapolitike. Ubutumwa bwatangiwe muri iyo nama bwavugaga ko bagomba kwikiza umwanzi, ariko havugwako bagomba guhera ku bagabo, abagore n’abakobwa bakaba babaretse, ngo ni ababo. Mu bitabiriye iyo nama harimo Kamanzi wari umwarimu, akaba yarayoboraga MRND muri Komini.

N’ubwo byavuzweko babanza kwica abagabo n’abasore, ntibyateye kabiri, kuko bishe batarobanuye: yaba umugore, umwana, umusaza, umukecuru, bose barishwe. Ababashije kurokoka bahungiye kuri Superefegitura ya Busengo no ku Kiriziya Gatorika i Janja.

 

Source: Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri/CNLG

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *