Sudan y’Epfo: Abahanganiye ubutegetsi bahuriye i Vatican mu biganiro by’amahoro

Sangiza iyi nkuru

Abahanganiye ubutegetsi muri Sudan y’Epfo Perezida Salva Kiir n’umuyobozi w’abatavuga rumwe na leta ,wahoze ari visi Perezida, Riek Machar batangiye ibiganiro bigamije gushaka inzira y’amahoro yakemura ibibazo bishingiye kuri politiki biri mu gihugu. Ni ibiganiro byatangiye kuru uyu wa 10 Mata 2019.

Abo bose bahuriye muri Casa Santa Marta i Vatican. Ubusanzwe ni ahantu hahurira abashyitsi akaba ariho na Papa Francis atuye.

Iyi Nkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa ,AFP, ivuga ko iyo hoteli yubatse ibigwi mu mateka ku biganiro bigamije gushaka amahoro. Ni yo yaberereyemo n’ibiganiro byahuje perezida wa Israel Shimon Peres n’uwa Palestina Mahmoud Abbas muri 2014.

Salva Kiir na Riek Mashar baherukanaga mu mpera z’umwaka washize ubwo basinyaga amasezerano yo kugabana ubutegetsi. Icyo gihe ni bwo Machar yasubiye bwa mbere i Juba nyuma yo guhunga n’amaguru kubera urufaya rw’amasasu mu 2016.

Riek Machar yari yungirije Salva Kiir kugeza muri 2013, ubwo intambara hagati y’abenegihugu yatangiye nyuma y’imyaka ibiri Sudan y’Epfo ibonye ubwigenge.

BIZUMUREMYI Patrick @bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *