Nyamasheke/Gihombo: Imibiri 38 y’Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Sangiza iyi nkuru

Kwibuka  ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Rwamatamu  mu cyahoze ari  perefegitura ya Kibuye, ubu akaba ari mu mirenge ya Gihombo,Kirimbi na Mahembe, mu karere ka Nyamasheke, byaranzwe no gushyingura imibiri 38 yabonetse ahatandukanye.

Muri iyi mibiri 38,harimo imibiri 25 yakuwe mu murenge wa Mahembe irimo 21 yakuwe mu cyobo kimwe mu ishyamba ryo ku musozi wa Kizenga mu kagari ka Nyagatare, yabonywe n’abazitiraga ishyamba ry’umuturage,  hakaba ibiri na yo yabonetse muri aka kagari  bahinga, indi 2 iboneka  mu kagari ka Kagarama,aho umwe wabonywe n’abakoraga umuhanda  undi  uboneka mu murima mu mudugu wa Rukaragata.

Mu rugendo rwo kwibukabasobanuriwe uburyo abicanyi bagose ikiyaga cya Kivu bakanasatagura amato hafi ya yose ngo abatutsi batabona uko bambuka bajya muri Kongo.
Umuhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka

Hari kandi indi mibiri 10 yakuwe mu murengewa Gihombo irimo iyabonetse na bwo mu mirima bahinga n’iyabonetse ku makuru yatanzwe n’abaturage n’undi umwe akuwe aho wari ushyinguye bisanzwe, abo mu muryango bakifuza ko na wo washyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu,  n’indi 3 yakuwe mu murenge wa Kirimbi.

Mu ishyingurwa ry’iyi mibiri 38 isanga indi 47127 ishyinguye muri uru rwibutso  uwari uhagarariye abashyinguye ababo wanashyiguye umubyeyi we( nyina) Habimana Ezéchiel,  yabwiye Bwiza.com ko  kuba hari imibiri ikiboneka bahinga,indi ikaboneka bazitira amashyamba,bakora imihanda abandi bacukura imirwanyasuri nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, bigaragaza guceceka kwa bamwe mu batuye iyi mirenge y’icyahoze ari komini Rwamatamu binatewe n’ubukana Jenoside yahakoranywe.

Ati’’ Twapfuye turi benshi,twicirwa habi mu gihe kibi. Hari amakuru adatangwa ntekereza ko ari ubwoba bamwe bagifite kandi u Rwanda rwariyubatse dushaka ubumwe, buri mwaka uko twibutse ni  ko dushyingura kandi n’ubundi dutekereza ko hari imibiri myinshi itaraboneka,tugasaba abazi aho iri kuyitwereka na yo igashyingurwa mu cyubahiro.’’

Mu buhamya bwatanzwe n’Uwambaje Véronique wari ufite imyaka 11 gusa muri Jenoside wanabambwe ku giti agaterwa imisumari mu biganza n’abicanyi nyuma ku bw’ibitangaza avuga by’Imana akakivanwaho  akanakurwa iyo misumari mu biganza ataranogoka, yavuze ko n’ubwo yakorewe ubwo bugome bwose n’abari abaturanyi b’iwabo yabayeho, Leta nziza iriho ubu  ikamuha kwiga agakora akaba na we afite umuryango.

Uwambaje Véroniquemu buhamya bwateye benshi guhungabana yerekana uburyo yabambwe ku giti akanaterwa imisumari mu biganza ariko ku bwa Rurema akabasha kongera kubaho.
Uwambaje Véronique, watanze ubuhamya

Ati’’ Inzira yari ndende ariko nayinyuzemo,Imana yarahabaye,hejuru y’ubwo  bugome bwose twakorewe ubuzima bwarakomeje twasubiye mu ishuri,nari nzi ko ubwenge baburangije  kuko nakubiswe mu mutwe cyane ariko natsinze neza mu ishuri,ubu ndi umurezi mwiza utari nk’abo nabonaga ino,nigisha abana bose ntavanguye nk’uko twe twavangurwaga, narabyaye mfite abana.’’

Yavuze ko hakiri imibiri y’abandi bana 3 bari kumwe kandi nyiri urugo rw’aho biciwe  yarumvise ko yafunguwe,asaba ubuyobozi kubafasha  akerekana aho iyo mibiri iri  igashyingurwa mu cyubahiro, hakaba  ngo hari n’amakuru menshi yo muri gacaca y’iwabo batamenye, na yo  bifuza ko yamenyekana.

Depite Uwamariya Rutijanwa Marire Pélagie  wari umushyitsI mukuru muri uyu muhango, yashimiye cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye mu rugamba rwo kukibohora  bahagaritse Jenoside yakorewe  abatutsi n’ubundi bunyamaswa bwose bwakorerwaga abanyarwanda muri icyo gihe,abarokotse Jenoside bakaba bakomeje kwiyubaka nubwo n’ibibazo  bitabura,ariko ko uRwanda rutazasubira ukundi mu icuraburindi nk’iryo rwaciyemo.

Gushyingura muri uru rwibutso byatangira muri 2012, kwibuka buri mwaka muri uyu murenge birangwa no gushyingura, umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien akavuga ko biterwa n’ubukana bw’ibyahabereye n’uburyo byabaye na bamwe mu babikoze bagiceceka,ariko ko hamwe no kwigishwa bazagenda bagaragaza aho imibiri itaraboneka  iri  igashyingurwa mu cyubahiro.

Imibiri 38 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu isanze indi 47127 isanzwe irushyinguyemo.
Imibiri 38 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu
Depite Uwamariya Rutijanwa Marie Palagie yavuze ko nubwo uRwanda wagize amateka asharira abana barwo barukunda bongeye kurwubaka bundi bushya.
Depite Uwamariya yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwagize amateka asharira abana barwo barukunda bongeye kurwubaka

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *