Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Rwamatamu mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye, ubu akaba ari mu mirenge ya Gihombo,Kirimbi na Mahembe, mu karere ka Nyamasheke, byaranzwe no gushyingura imibiri 38 yabonetse ahatandukanye.
Muri iyi mibiri 38,harimo imibiri 25 yakuwe mu murenge wa Mahembe irimo 21 yakuwe mu cyobo kimwe mu ishyamba ryo ku musozi wa Kizenga mu kagari ka Nyagatare, yabonywe n’abazitiraga ishyamba ry’umuturage, hakaba ibiri na yo yabonetse muri aka kagari bahinga, indi 2 iboneka mu kagari ka Kagarama,aho umwe wabonywe n’abakoraga umuhanda undi uboneka mu murima mu mudugu wa Rukaragata.

Hari kandi indi mibiri 10 yakuwe mu murengewa Gihombo irimo iyabonetse na bwo mu mirima bahinga n’iyabonetse ku makuru yatanzwe n’abaturage n’undi umwe akuwe aho wari ushyinguye bisanzwe, abo mu muryango bakifuza ko na wo washyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu, n’indi 3 yakuwe mu murenge wa Kirimbi.
Mu ishyingurwa ry’iyi mibiri 38 isanga indi 47127 ishyinguye muri uru rwibutso uwari uhagarariye abashyinguye ababo wanashyiguye umubyeyi we( nyina) Habimana Ezéchiel, yabwiye Bwiza.com ko kuba hari imibiri ikiboneka bahinga,indi ikaboneka bazitira amashyamba,bakora imihanda abandi bacukura imirwanyasuri nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, bigaragaza guceceka kwa bamwe mu batuye iyi mirenge y’icyahoze ari komini Rwamatamu binatewe n’ubukana Jenoside yahakoranywe.
Ati’’ Twapfuye turi benshi,twicirwa habi mu gihe kibi. Hari amakuru adatangwa ntekereza ko ari ubwoba bamwe bagifite kandi u Rwanda rwariyubatse dushaka ubumwe, buri mwaka uko twibutse ni ko dushyingura kandi n’ubundi dutekereza ko hari imibiri myinshi itaraboneka,tugasaba abazi aho iri kuyitwereka na yo igashyingurwa mu cyubahiro.’’
Mu buhamya bwatanzwe n’Uwambaje Véronique wari ufite imyaka 11 gusa muri Jenoside wanabambwe ku giti agaterwa imisumari mu biganza n’abicanyi nyuma ku bw’ibitangaza avuga by’Imana akakivanwaho akanakurwa iyo misumari mu biganza ataranogoka, yavuze ko n’ubwo yakorewe ubwo bugome bwose n’abari abaturanyi b’iwabo yabayeho, Leta nziza iriho ubu ikamuha kwiga agakora akaba na we afite umuryango.

Ati’’ Inzira yari ndende ariko nayinyuzemo,Imana yarahabaye,hejuru y’ubwo bugome bwose twakorewe ubuzima bwarakomeje twasubiye mu ishuri,nari nzi ko ubwenge baburangije kuko nakubiswe mu mutwe cyane ariko natsinze neza mu ishuri,ubu ndi umurezi mwiza utari nk’abo nabonaga ino,nigisha abana bose ntavanguye nk’uko twe twavangurwaga, narabyaye mfite abana.’’
Yavuze ko hakiri imibiri y’abandi bana 3 bari kumwe kandi nyiri urugo rw’aho biciwe yarumvise ko yafunguwe,asaba ubuyobozi kubafasha akerekana aho iyo mibiri iri igashyingurwa mu cyubahiro, hakaba ngo hari n’amakuru menshi yo muri gacaca y’iwabo batamenye, na yo bifuza ko yamenyekana.
Depite Uwamariya Rutijanwa Marire Pélagie wari umushyitsI mukuru muri uyu muhango, yashimiye cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye mu rugamba rwo kukibohora bahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi n’ubundi bunyamaswa bwose bwakorerwaga abanyarwanda muri icyo gihe,abarokotse Jenoside bakaba bakomeje kwiyubaka nubwo n’ibibazo bitabura,ariko ko uRwanda rutazasubira ukundi mu icuraburindi nk’iryo rwaciyemo.
Gushyingura muri uru rwibutso byatangira muri 2012, kwibuka buri mwaka muri uyu murenge birangwa no gushyingura, umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien akavuga ko biterwa n’ubukana bw’ibyahabereye n’uburyo byabaye na bamwe mu babikoze bagiceceka,ariko ko hamwe no kwigishwa bazagenda bagaragaza aho imibiri itaraboneka iri igashyingurwa mu cyubahiro.




