Umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Robert Kyagulanyi Ssentamu bakunze kwita Bobi Wine yarekuwe na polisi ya Uganda nyuma y’amasaha make yari ashize atawe muri yombi aho yari mu nzira ajya mu gitaramo mu murwa mukuru Kampala.
Polisi ya Uganda yafunguye Bobi Wine nyuma yuko uyu mudepite yari yatawe muri yombi ku wa mbere tariki ya 22 Mata 2019 nyuma y’uko ibitaramo bye by’umuziki biburijwemo ejo hashize kuri Pasika . Ibi bitaramo bikaba byari biteganijwe kubera mu murwa mukuru wa Kampala mu gace ka Arua na Lira.
Iyi nkuru dukesha BBC , ivuga ko mu itangazo polisi ya Uganda yashyize ahagaragara ku cyumweru, rivuga ko abateguye biriya bitaramo bananiwe kubahiriza amabwiriza akaze kurushaho ajyanye n’umutekano ndetse n’impungenge zijyanye n’ibikorwaremezo by’ahantu hari kubera ibitaramo.
Bobi Wine akaba yaratangaje ko iki ari gitaramo cye cya 124 gihagaritswe kuva mu kwezi k’Ukwakira 2017. Abategura ibitaramo muri Uganda bakaba banenga leta ngo kuko ibahombya kuko baba bashoyemo amafaranga menshi.
Ubwo Bobi Wine yari agiye mu gitaramo cye ,nibwo abapolisi bashinzwe kurwanya imyigaragambyo bagaragaye bamena imodoka ye I Busabala. Polisi kandi ikaba yifashishije ibyuka biryana mu maso itandukanya abashyigikiye uyu mudepite.
Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwe rwa Twitter buvuga ko ‘yari yatawe muri yombi mu buryo bunyuranije n’amategeko’.
Bobi Wine wari umuhanzi akaza kuba umunyapolitiki, ni umwe mu bahanganye na perezida Museveni aho anenga ubutegetsi bwe mu buryo bweruye. Akaba yaranatangaje ko azahangana na Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri 2021.
Mu minsi ishize Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko abantu bagomba gutandukanya umuziki na Politiki. Icyo gihe Museveni yatangaje ko atazihanganira ibitaramo birimo politiki.
Nkurunziza Viateur @bwiza.com


