Indirimbo “ Dusohoze ikivi” yaririmbyemo abahanzi barimo The Ben, Masamba Intore, Tonzi, Aron Nitunga, Bahati n’abandi yashyizwe hanze kuri uyu wa 26 Mata 2019.
Iyi ndirimbo yahimbwe n’umuririmbyi, Merchiore Mecky Kayiranga ibumbatiye ubutumwa bugamije ahanini gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, Kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ubundi butandukanye.
Iyi ndirimbo iri mu njyana ya R& B, y’iminota 5 n’amasegonda 57 kuri ubu iboneka kuri You Tube mu buryo bw’amajwi (audio) yahuriyemo n’abahanzi nka The Ben, Masamba, Aime Uwimana, Tonzi, Phiona Mbabazi , Ntwali Didier, Bahati Alphonse , Mecky Kayiranga , Jean-Jacques Djakhobo na AaronNitunga .
Byinshi kuri iyi ndirimbo: https://bwiza.com/2019/04/18/indirimbo-dusohoze-ikivi-yahurijwemo-abahanzi-the-ben-masamba-tonzi-aaron-nitunga-ibumbatiye-ubutumwa/
Ubwo yaganiraga na Bwiza.com kuwa 18 Mata, Kayiranga yatangaje ko iyi ndirimbo ibumbatiye ubutumwa bwa buri Munyarwanda ukomeje gufasha igihugu kwiyubaka nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Yavuze ko bitari byoroshye guhuriza hamwe aba bahanzi cyane ko harimo n’ababa hanze y’u Rwanda.



