Kinamba: Komite y’umudugudu yacitsemo ibice, bituma utabasha kwishyura ubukode bw’aho ukorera

Sangiza iyi nkuru

Umudugudu w’Inkingi mu kagari ka Kamutwa, umaze amezi ane n’igice utishyura amafaranga y’ubukode bw’aho ukorera. Abaturage batunga agatoki abayobozi bacitsemo ibice, intandaro ikaba amafaranga ava mu bacuruzi bawukoreramo.

Inkingi, ni umwe mu midugudu y’akagari ka Kamutwa mu murenge wa Kacyiru muri Gasabo. Uherereye ahazwi cyane nko ku Kinamba, hagati y’umuhanda w’amabuye uzamuka munsi ya Polisi, n’amashuri yisumbuye ya Kacyiru. Uyu mudugudu ukora ku muhanda munini ugana Gisozi, ahiganje abacuruzi benshi.

Ugizwe n’amasibo 19, ku buryo abawutuye baba bari mu ngo zisaga 300 (habazwe ingo 15 mu isibo), kandi benshi muri bo n’abakozi bakorera umushahara.

Ku muganda usoza ukwezi kwa kane, tariki 27 Mata 2019; abaturage bateranye amagambo n’abayobozi babaza aho igihumbi batanze cyagiye; nyuma y’uko bagawe ko nta byapa biranga amasibo bihari; kandi na nyirinzu bakoreramo yishyuza amezi arenga ane.

Ni umuganda wari witabiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kamutwa Bukuru, Emelise, ndetse n’ukuriye ishyaka FPR muri ka kagari, Mukashyaka Drocelle. Gusa aba bombi ntibumvise ibibazo by’abaturage n’ubwo bagize ubutumwa batanga inama igitangira, ubwo hanatorwaga umujyanama usimbura uwimutse.

Ubuyobozi bwacitsemo ibice kubera amafaranga

Bamwe mu batuye uyu mudugudu, bavuga ko komite yabo yamaze gucikamo ibice. Ibi kandi binagaragazwa no kuba babiri muri bo (ushinzwe umutekano Kanyabuganza Gedeon Mariyamungu, n’ushinzwe imibereho Mugorewera Pauline) bafite amabaruwa abasaba ibisobanuro.

Umujyanama wasimbuwe na we bivugwa ko atari abanye neza n’ubuyobozi bakoranaga. Yivugira ko yimutse ahunga urusaku n’imikorere mibi, kuko ngo yari amaze iminsi afungwa akekwaho gucuruza imiti yarengeje igihe. N’ubwo yarekuwe akimuka, aracyakorera ibikorwa bye muri uyu mudugudu.

Mukamana Therese usanzwe ari n’incuti y’umuryango akaba n’umugore w’umwe mu bari muri komite y’umudugudu, avuga ko ishingiro ry’ibibazo ari komite idahuza, naho abaturage nta kibazo bafite.

Ati, “njye mbona twe abaturage nta kibazo dufite, ahubwo mwe komite murimo ibice, hari abari ku ruhande rumwe n’abari ku rundi. N’ugiye gukemura ikibazo, agikemura atagirira umuturage, ahubwo akora ashaka kumvisha wa wundi batari kumwe. Nkawe ushinzwe imibereho myiza, wajya mu masibo ubaza amafaranga, ugahamagara ba bandi mutari kumwe. Ikibazo nimwe komite idahuza”.

Umukuru w’uyu mudugudu, Mureramanzi Patrick avuga ko mu mafaranga 1000 buri rugo rutanga, hazavamo n’ayo kwishyura inzu. Ati, “muri ya mafaranga mutanga, tuzafatamo 500 twishyure ibyapa by’amasibo, naho andi tuyakoreshe mu kwishyura inzu”.

Nyirinzu umudugudu ukoreramo we ntabyizeye, ngo kuko n’ubundi batabuze amafaranga ahubwo batabiha agaciro.

Naho ushinzwe imibereho myiza muri uyu mudugudu, Mugorewera Pauline ntahuza n’umukuru w’umudugudu, ngo ahubwo ni ‘ukujagaraza abaturage’.

Agira ati, “impamvu ibintu biba agateranzamba, ikibazo cya biro y’umudugudu cyabaye ingutu, nasabye ko dutanga amafaranga 500 mwe (mudugudu) murabyanga, habayemo ubushake aya mafaranga ntiyabura. Amafaranga y’amasibo twemeje kuyashaka mu muganda w’ubushize. Imbere y’Imana ishobora byose, nta muntu wigeze ambwira ngo tujye kuyashaka tuzabone icyo tubwira abaturage. Ubu sinzi ngo amasibo yayatanze ni angahe, kandi ndi muri komite y’umudugudu. Ubu buri muturage aravuga ko yatanze igihumbi, ariko ntituzi ngo arihe, ngo ni bande bayatanze. Ikibazo cy’amafaranga nibagisobanura, uwishyurwa azishyurwa, hagiye kugaragazwa amafaranga amaze gutangwa”.

Umuturage umwe anabaza icyo amafaranga y’ubudehe yakoze, undi atanga inama y’uko abagize komite bagana amasibo, bagahuriza hamwe bagakurikirana amafaranga, bagakora inama. Ati, “ntabwo muzatuyobora mudakora inama, ngo muhurize hamwe raporo y’amasibo n’amafaranga y’ubudehe, aho kutuzanira ibibazo mutabanje gucoca. Nta bayobozi batashyize hamwe, nimudashyira hamwe natwe tuzatatana kandi dutuye mu mudugudu umwe”.

Mugorewera avuga ko atabasha kugera mu masibo abaza raporo ngo umukuru w’umudugudu atavuga ko yamwivangiye mu kazi. Atanga urugero rw’igihe bakoze inama ari batatu yavugaga ku bijyanye n’urusaku, nyamara umukuru w’umudugudu akabifata nko kumwivangira mu nshingano, nubwo ngo bari bamubwiye. Nyuma ngo byaje kwitirirwa wa mujyanama wimutse, nk’uko Mugorewera abivugira mu ruhame.

Abakoze iyo nama ni we ushinzwe imibereho, uw’iterambere Mukandori Clementine n’ushinzwe amakuru Nkeshumugabe Theoneste.

Ese koko amafaranga arahari?

Muri uyu mudugudu w’Inkingi hari abikorera banyuranye, bamwe mu baturage bavuga ko abo bikorera batanga amafaranga y’inkunga cyangwa yo kugira ngo bakore uko bashaka, harimo n’abafite utubari duteza urusaku.

Hari n’abavuga ko gucikamo ibice kwa komite byaciye intege abatangaga inkunga, bigatuma umudugudu ubura ubwishyu.

Umwe mu baturage yegereye umunyamakuru, amubwira ko amafaranga ariyo abasenyeye umudugudu. Ati, “Reba mama Nadia wishyuza inzu, umupangayi akamubwira ko azavugana na mudugudu, ayo ni amafaranga. Reba umuntu wishyuza Tayeri akagera aho amena ibintu, nawe yatanze amafaranga. Ruriya rusaku bavuga, ruterwa n’abakire batanga amafaranga abaturage tukahagwa. Noneho ibyapa by’amasibo n’ubukode bw’ibiro ndetse n’ubudehe nabyo ni andi mafaranga”.

Muri uyu mudugudu kandi, niho hafatiwe umugore wari ukuriye Inkeragutabara mu kagari ka Kamutwa, afatanwa ruswa y’amafaranga ibihumbi 50 ngo yari ahawe n’abakanishi ba moto bakorera ku Kinamba, nk’uko abaturage babivuga. Uyu ngo ari mu maboko y’ubutabera.

Uyu mudugudu ubarizwamo ibikorwa bibyara inyungu byinshi, harimo: banki 2,

amagaraje 4,

amaresitora 4,

ikusanyirizo ry’amata,

ahakinirwa imikino y’amahirwe 3,

utubari dukomeye 7,

amacumbi akomeye 4,

amacumbi aciriritse 5,

amaduka y’ibikoresho by’ubwubatsi 4,

ubwogoshero 4,

farumasi 4,

amazu ageretse akodeshwa 8,

hakaba n’iduka rihagarariye amarangi ya sadolini.

Ntihavuzwemo butiki z’ubuconco, cyangwa utubari duciriritse

Aha niho bamwe mu baturage bahuriza bavuga ko umudugudu wabo utabura ubukode bw’ibihumbi 40 ku kwezi, ubu bumaze kuraranywa amazi ane n’igice, nyirinzu akaba saba ibihumbi 180.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *