Mu cyumweru gishize Diamond yatunguranye avuga ko Zari wahoze ari umugore we yamucaga inyuma akaryamana na Peter wo muri P-Square ndetse n’umusore atigeze avuga amazina ariko ngo akaba yari ashinzwe kumufasha imyitozo ngororamubiri mu 2017.
Kuri ubu rero byamenyekaanye, amafoto yashyizwe hanze agaragaza uyu musore wo muri Afurika y’Epfo witwa Tumise ufite ibigango, bimwe mu bikurura bagore bamwe na bamwe yashyizwe hanze. Uyu musore asanzwe ari umutoza w’imyitozo ngororamubiri ndetse akaba n’umunyamideli.
Mu guhamya ibi ubwo yaganiraga na Wasafi Radio, Diamond yagize ati “ Ubwo twari mu rukundo, yari mu rukundo n’uwamufashaga imyitozo. Baryamaniraga no mu nzu yanjye, mfite n’amafoto.”








[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ku rundi ruhande, Zari yahakanye guca inyuma Diamond ndetse Peter na we yikoma uyu mugabo avuga ko ibyo avuga atabizi ko nta mwanya yabitakazaho.
Ghafla


