Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo umurambo wa nyakwigendera Jacques Bihozagara wagejejwe mu Rwanda uturutse i Burundi aho aherutse gupfira muri gereza yari afungiyemo ashinjwa kuba intasi ya guverinoma y’u Rwanda.

Nyuma yo kugezwa mu Rwanda nk’uko tubikesha The New Times umuryango wa nyakwigendera wasabye leta y’u Rwanda ndetse n’amahanga gufasha mu iperereza mu buryo bwose bushoboka kuko ngo ari ihohoterwa ryabangamiye uburenganzira bwa muntu.


Umwe mu bagize uyu muryango, bwana Eugene Muligande yavuze ko guverinoma y’u Burundi yabanje kubagora ikanga kubaha umurambo babwirwa ko bazahabwa umurambo ari uko basinye ko yapfuye urupfu rusanzwe.

Muligande yakomeje avuga ko nyuma yo kwanga ibyo basabwaga ikibazo bakirekeye ambasade ngo gikemurwe mu nzira za dipolomasi kandi ngo ambasade yakoze akazi keza yarabafashije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


