Mu mafoto: Umurambo wa Bihozagara waraye ugejejwe i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo umurambo wa nyakwigendera Jacques Bihozagara wagejejwe mu Rwanda uturutse i Burundi aho aherutse gupfira muri gereza yari afungiyemo ashinjwa kuba intasi ya guverinoma y’u Rwanda.

12966048_1045391735522765_1708502213_n
Umurambo wazanywe n’indege ya Rwandair

Nyuma yo kugezwa mu Rwanda nk’uko tubikesha The New Times umuryango wa nyakwigendera wasabye leta y’u Rwanda ndetse n’amahanga gufasha mu iperereza mu buryo bwose bushoboka kuko ngo ari ihohoterwa ryabangamiye uburenganzira bwa muntu.

12966741_1045391602189445_783603355_n (1)
Umufasha wa nyakwigendera akibona umurambo yahise asaba Imana kumwakira

CfS5BnwWQAE2oE0

Umwe mu bagize uyu muryango, bwana Eugene Muligande yavuze ko guverinoma y’u Burundi yabanje kubagora ikanga kubaha umurambo babwirwa ko bazahabwa umurambo ari uko basinye ko yapfuye urupfu rusanzwe.

12968552_1045391648856107_502246201_n
Uhereye ibumoso ujya iburyo: Umugore wa Bihozagara, Jeanne Bihozagara, umukobwa wabo, Isaro Bonita na Eugene Muligande

Muligande yakomeje avuga ko nyuma yo kwanga ibyo basabwaga ikibazo bakirekeye ambasade ngo gikemurwe mu nzira za dipolomasi kandi ngo ambasade yakoze akazi keza yarabafashije.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *