Mukuru wanjye yitabye Imana none umugabo we aransaba kumubera umugore ngo musimbure- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Ndagisha inama nyuma yo guhura n’ikigeragezo gikomeye cyambayeho nyuma y’aho mukuru wanjye yitabye Imana yari afite abana bato, none umugabo we akaba ansaba ko twabana.

Mu mwaka wa 2013 nibwo mukuru wanjye yashakanye n’umugabo we, bari bamaze kubyarana abana babiri, umukuru afite imyaka itanu, umuto ni ibiri. Hashize igihe kitarenze amezi atandatu yitabye Imana.

Mu buzima busanzwe nari mfite umukunzi kandi tunateganya kubana umwaka utaha, nyuma y’aho uyu mugabo ansabiye kubana ananyereka uburyo naba ngiye kumufasha kurera abana banjye ku ruhande rumwe, byatumye n’umuryango ubimpatira kandi njye nkumva ari umutwaro kuri njye.

Benshi mu muryango bambwira ko ngomba kubana na we, uruhande rumwe bambwira ko narera abo bana, ikindi bakankangisha imitungo uwo mugabo afite, ko nakomeza kuyibamo neza nk’uko mukuru wanjye yanayivunikiye, ngo aho kugira ngo izajyemo undi mugore, ko nafatiraho.

Nakomeje kubihakana, ababyeyi bakomeje kumbera ikibazo bambwira ko mu gihe naba nashakanye n’uwo musore twakundanaga ko batakwirirwa bataha ubukwe bwanjye, ngo kuko nzaba narirengagije uburenganzira bw’abana ba mukuru wanjye kandi yaramfashije.

Nibyo koko mukuru wanjye n’uyu mugabo nibo bandihiye amashuri, mba no muri urwo rugo, gusa kuba nasubira inyuma nkaryamana mu buriri bumwe n’uyu mugabo n’ukuntu namwubahaga, nanamutinyaga, mbese byambereye ikibazo kidasanzwe.

Mungire inama, kuko uyu mugabo afite imyaka 39 mu gihe njye mfite 25, ubu koko twahuza? Murakoze, iwacu ni mu Karere ka Rulindo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *