Ibi ni ibyatangajwe na Pancrase Cimpaye umuyobozi wa CNARED Giriteka, akaba ahamya ko ubwicanyi bukomeje kugaragara mu Burundi atari ubwo guhagarikwa na polisi ahubwo ko hari hakwiye abasirikare.
Ibi yabitangaje mu gihe hashize iminsi mike Loni yemeje ko aba bapolisi bazoherezwa mu Burundi ndetse na Leta y’u Burundi irabyishimira, ariko ku rundi ruhande rw’abatavuga rumwe nayo bemeza ko ibyo ari agashinyaguro.
Cimpaye avuga ko i Burundi hirirwa hakorwa ubwicanyi by’umwihariko ko hakwiye ingabo zo kubuhagarika, n’ubwo ubwo bwicanyi abushinja Leta ya Nkurunziza ni nayo yafashe iya mbere ivuga ko nihagira ingabo zoherezwa ku butaka bwabo ruzambikana, ko ntazo bakeneye.
Uyu muyobozi wa CNARED yagize ati: “iyo ni ingingo y’agashinyaguro, iyo ni ingingo idafite na kimwe cyo kumarira Abarundi ni ingingo y’agashinyaguro,…”.
Yakomeje avuga ko ari ingingo yo gushyigikira Nkurunziza dore ko ari nayo ngingo ya mbere ifashwe n’amahanga Leta y’u Burundi ikayishimira, ati:“amaraso arimo kumeneka mu gihugu, abantu ibihumbi bicwa mu Burundi,ayo maraso ntashobora guhagarikwa n’abapolisi baje kuhareba, u Burundi ntibukeneye indorerezi ahubwo bukeneye abasirikare bashobora guhagarika Nkurunziza n’agatsiko ke”.
Mu gihe Leta y’u Burundi ivuga ko yishimiye aba bapolisi bazoherezwayo, yateye utwatsi abasirikare ibihumbi 5 b’umuryango wa Afurika yunze ubumwe bagombaga koherezwayo bafite intego yo guhagarika ubwicanyi no kugarura amahoro mu gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


