Itsinda rigizwe n’abanyeshuri hamwe n’abashakashatsi bagera kuri 18 baturutse muri Kaminuza nkuru ya gisirikare muri Amerika (US National Defence University), bagiriye urugendoshuri mu Rwanda basura igisirikare cy’u Rwanda mu rwego rwo kwiga uburyo U Rwanda rwiyubatse nyuma yo guhura n’akaga gakomeye ka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
K’uruhande rw’ingabo z’u Rwanda, iri tsinda ryakiriwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Brig Gen Charles Karamba ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF) ku itariki 5 Mata 2016. Brig Gen Charles Karamba mu byo yabwiye iryo tsinda harimo uruhare ingabo z’u Rwanda zagize mu kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hamwe n’uruhare ingabo z’u Rwanda zigira mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hanze y’igihugu.
Yakomeje ashimira iri tsinda ry’aba banyeshuri n’abashakashatsi uburyo bahisemo gukorera ubushakashatsi mu Rwanda. Yababwiye ko hari byinshi RDF n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashobora kungurana.
Ku bibazo yabajijwe n’abanyeshuri bijyanye n’impamvu U Rwanda rwitwara neza mu butumwa rujyamo bwo kubungabunga amahoro hanze y’igihugu, Gen Karamba yasobanuriye abari muri iri tsinda ko impamvu ishingiye cyane ku mateka u Rwanda rwaciyemo ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi, icyo gihe ingabo za Loni zari mu Rwanda zatereranye abaturage bicwaga zikigendera. Yavuze ko ingabo z’u Rwanda zijya mu butumwa zifite umutwaro wo kurinda abaturage kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera.
Yagize ati: “Tujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hanze dufite amateka tuzi kuri Jenoside, ntekereza ko ibi bituma dushobora gushyira ingufu mu kurinda abaturage, ariko uretse aya mateka dufata n’igihe cyo gutegura abajya mu butumwa tukabaha amahugurwa ahagije mbere yo kujya mu butumwa”.
Mu rugendoshuri bakoreye mu Rwanda rwarangiye kuri uyu wa 06 Mata 2016, basuye ahantu hatandukanye mu gihugu nk’inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, inzego z’abikorera, ibigo bishamikiye ku gisirikare nk’ikigo cy’Ishuri rya Gisirikare i Gako cyigisha abasirikare ibijyanye n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, Koperative yo kuzigama no kuguriza (Zigama CSS) na Kompanyi ishinzwe iby’ubwubatsi (Horizon Group).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Src: MoD
Bwiza.com



