U Rwanda rwasabye Amerika kurufasha kurwanya imitwe y’iterabwoba irimo FDLR na RNC

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, aba bayobozi bombi babwiye itangazamakuru ko baganiriye ku mutekano, Ubukungu, uburenganzira bwa muntu n’ibindi. U Rwanda rukaba rwasabye Amerika kurufasha guhashya imitwe y’iterabwoba ndetse no gufata abashinjwa ibyaha bya jenoside baba ku mugabane wa Amerika n’ahandi.

Hon. Makuza Bernard yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rwiyemeje guhangana n’imitwe y’iterabwioba irimo FDLR, RNC n’abandi bashaka kuruhungabanyiriza umutekan, nk’uko Amerika nayo irwanya imitwe igendera ku matwara y’idini ya Isilamu, yasabye uyihagarariye mu Rwanda ko igihugu cye ndetse n’Umuryango mpuzamahanga barushaho mu guhashya iyi mitwe.

Ati “Natwe tumubwira iby’imitwe cyangwa se abantu bashyigikira imitwe y’iterabwoba iri muri aka karere, nta guhisha hari FDLR hari n’abandi bigamba ibikorwa by’ubusahuzi hirya no hino mu gihugu, ibyo rero nibyo twamubwiye ntabwo ari ikintu umuntu yaceceka kubera y’uko umutekano w’igihugu ni kimwe n’uw’ikindi”.

Yakomeje avuga ko iyo umutekano w’igihugu uhungabanye, n’ibindi uhungabana, ngo anamusaba gushyira ingufu mu gufata abakoze ibyaha muri jenoside.

Ati “Ikindi twanavuganye ni ugushyira ingufu zihagije mu gufata no gushyikiriza ubutabera abakoze jenoside hano mu Rwanda n’abayiteguye bari muri Amerika cyangwa se mu Burayi, mu gihe jenoside yabaye ntibagire icyo bakora kwaba ari uruhare rwabo mu gutanga umusanzu kugira ngo abo bantu ntibakomeze kwidegembya”.

Ikibazo cy’umutekano muke muri aka karere u Rwanda ruherereyemo Perezida wa Sena yavuze ko nta byinshi ambasaderi wa Amerika yakivuzeho ko Amerika izagikoraho, ariko ko hari ibyo yakoze [Amerika] byo gutanga amafaranga atubutse k’uwafata umucuruzi ukomeye, Kabuga Felecien ucyekwaho kugira uruhare mu itegura rya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

makuza2

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *