Amahirwe kubifuza amazu yo guturamo: Ibihumbi 150.000 byagufasha kugeza utunze inzu ya Miliyoni 27
Sosiyete ya United property group ikora ibijyanye n’ubwubatsi , yubatse kandi ikomeje kubaka amazu yo guturamo ajyanye n’ikerekezo, akomeye yubatse muri concrete, aherereye Kanzenze ho mu karere ka Bugesera, iyi Kompanyi aho bagamije gufasha buri munyarwanda wese gutura heza kandi bijyanye nuko yifite kandi bihereye kubushobozi bw’abazifuza kuko ushobora kwishyura 150.000 kugeza uyegukanye. Didier umuyobozi […]
Perezida Kagame i Rubavu- REBA AMAFOTO
Ubwo yasozaga uruzinduko yakoreraga mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abaturage b’Akarere ka Rubavu yasuye, kureka kurangara, ahuwo ko bakwiye gushishikarira gukora cyane bakiteza imbere. Perezida Kagame yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage b’akarere ka Rubavu na Rutsiro bari bateraniye mu Murenge wa Nyamyumba [Rubavu], kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2019. […]
Amerika yigambye kwica abarwanyi b’umutwe wa kiyisilamu barenga 10 muri Somalia
Ibitero by’indege bya Amerika kuwa Gatatu w’iki cyumweru byahitanye abarwanyi b’umutwe wa kiyisilamu (ISIS) 13 mu gace ka Puntland muri Somalia. Igisirikare cya Amerika nk’uko Reuters ibitangaza kimaze kwica abarwanyi ba IS 800 kuva Perezida Donald Trump yayobora Amerika. Igisirikare cy’ubufatanye hagati ya Africa na Amerika (Africom) kuwa Kane cyatangaje ko ibi bitero byari bigamije […]
Zari ntiyanyurwa n’umugabo umwe- Uwo bakundanye
Umwe mu bagabo bigeze gukundana na Zari, Rasta Rob MC atangaza ko bigoye ko uyu mugore yanyurwa no gutungwa n’umugabo umwe agendeye ku buryo yamubonye. Diamond mu minsi ishize yavugiye ku karubanda ko Zari yamuciye inyuma akaryamana na Peter wo muri P-Square ndetse n’umusore wari ushinzwe kumufasha ibijyanye n’imyitozo ngorora mubiri. Zari yarabihakanye ahubwo yifatira […]
Rwamagana: Urubyiruko rwiga muri kaminuza rwasabwe kwirinda amacakubiri
Ku wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2019, abanyeshuri biga muri Kaminuza yigenga y’Abalayiki b’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi UNILAK,ishami rya Rwamagana bibutse Abatutsi bishwe muri jenoside mu 1994, abayobozi bitabiriye uwo muhango basaba urubyiruko kwirinda amacakubiri kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Mu kiganiro cyatanzwe na Bimenyimana Valens ukora muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside mu […]
RDC: Imirwano iravuza ubuhuha hagati y’Abanyamulenge n’inyeshyamba
Sosiyeti Sivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaza ko imirwano hagati y’umutwe wa Gumino w’Abanyamulenge n’inyeshyamba za Ma-Mai, yafashe indi ntera, igisirikare cya Leta kirebera. Ni imirwano irimo kubera muri Teritwari ya Fizi, ingo esheshatu muri Segiteri ya Tanganyika, mu Ntara ya Kivu y’Epfo zaratwitswe, abantu batatangajwe umubare baricwa abandi barahunga. Perezida wa Sosiyeti […]
Nimba Meya, Nzubaka imisarani myinshi mu Mujyi [Kampala]- Jose Chameleone
Umuhanzi Dr Jose Chameleone wo muri Uganda, nyuma y’aho atangarije ko arajwe ishinga no kwiyamamaza mu matora azaba mu 2021 y’Umuyobozi w’umujyi wa Kampala, avuga ko umunsi yazaba yagiriwe icyizere agatorwa, yazubaka imisarani myinshi muri uyu mujyi. Uyu muhanzi ukomeye muri aka karere Uganda iherereyemo, asa nk’uwatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza buhorobuhoro, aho yasuye imijyi mito […]
Burundi: Bamwe mu banyamahanga bagiye guhambirizwa
Perezida Nkurunziza w’u Burundi yasabye inzego z’umutekano gushakisha abanyamahanga baba muri iki gihugu mu buryo bunyuranije n’amategeko bagasubizwa iwabo mbere y’uko kinjira mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2020. Ibi umukuru w’igihugu yatangaje byasubiwemo n’umuvugizi we, Jean Claude Karegwa, ku itariki ya 7 Gicurasi 2019. Ashimangira ko hakomeza kugaragara urujya n’uruza rw’abantu mu ntara zihana […]
Ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina bibabaza Imana- Papa Francis
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yasohoye amabwiriza agamije gukurikirana, gutanga amakuru no guhana abihayimana bakora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Amagambo abanziriza aya mabwiriza agira ati: “Ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bibabaza Imana, bigashengura imitima n’imibiri y’ababikorewe bigakomeretsa umuryango n’ukwizera”. Mu bihugu binyuranye ku isi, hari bamwe mu bihayimana ba Kiliziya Gatolika […]
Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Uganda bavuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo
Nyuma y’aho umubano w’u Rwanda na Uganda uziyemo agatotsi, abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iki gihugu bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse, aho inzego z’umutekano zirirwa zibagenzura zibikangamo za maneko. Bamwe muri aba banyeshuri bavuga ko bagenzi babo babishisha, inzego z’utekano ntizibakuraho ijisho, abandi bagatotezwa bya hato na hato,…Ibi ngo bikaba byaratangiriye aho ibi bihugu bitangiriye kurebana […]
U Rwanda rwasabye Amerika kurufasha kurwanya imitwe y’iterabwoba irimo FDLR na RNC
Nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, aba bayobozi bombi babwiye itangazamakuru ko baganiriye ku mutekano, Ubukungu, uburenganzira bwa muntu n’ibindi. U Rwanda rukaba rwasabye Amerika kurufasha guhashya imitwe y’iterabwoba ndetse no gufata abashinjwa ibyaha bya jenoside baba ku mugabane […]