Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Uganda bavuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho umubano w’u Rwanda na Uganda uziyemo agatotsi, abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iki gihugu bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse, aho inzego z’umutekano zirirwa zibagenzura zibikangamo za maneko.

Bamwe muri aba banyeshuri bavuga ko bagenzi babo babishisha, inzego z’utekano ntizibakuraho ijisho, abandi bagatotezwa bya hato na hato,…Ibi ngo bikaba byaratangiriye aho ibi bihugu bitangiriye kurebana ay’ingwe.

Umwe muri aba banyeshuri, umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, yatangarije itangazamakuru ko iyo umunyeshuri w’Umunyarwanda asabye serivisi ayimwa, yanayihabwa akayihabwa nabi, rimwe na rimwe ngo bakabwirwa kujya iwabo.

Mugenzi we uvuga ko yiga muri Kaminuza ya Makerere, avuga ko ubwo buzima bamaze kubumenyera ahubwo ko biba ikibazo cyane iyo hari umunyeshuri bizwi ko ari Umunyarwanda ufatiwe mu ikosa.

Yagize ati “Ubu dusigaye tugenda twigengeseye nk’abakikiye amagi kugira ngo tudakoma rutenderi, urumva ubuyobozi bw’ikigo n’inzego z’umutekano baba batwikangamo abamaneko, rero iyo bagize amahirwe bakagufatira mu ikosa, baba babonye akanya ko kukubaza ibyo bashaka, byaba ibyo uzi n’ibyo utazi”.

Aba banyeshuri bavuga ko begereje igihe cyo kujya mu biruhuko bakaba babona bizabaviramo ingorane zikomeye zo kuzasubira muri iki gihugu gishinja u Rwanda gufunga imipaka, ariko ku ruhande rwarwo rukabihakana.

N’ubo Uganda ibihakana, u Rwanda ruyishinja kuba indiri icurirwamo imigambi mibisha y’imitwe [RNC,FDLR,..] ishaka guhungabanya umutekano warwo.

U Rwanda kandi rushinja Ugada kwica, gushimuta ndetse no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda babayo rimwe na rimwe inzego za Uganda zibashinja kuba intasi z’u Rwanda ndetse no kubangamira uburenganzira bw’abacuruzi b’Abanyarwanda. Ku ruhande rwa Uganda irabihakana ahubwo ikavuga ko u Rwanda arirwo rwafatiye ambargo ibicuruzwa byayo.

Leta y’u Rwanda ikaba yaragiriye inama Abanyarwanda bakoreraga ingendo muri Uganda kuba bazihagaritse mu gihe ibibazo biri hagati y’ibi bihugu bitarakemuka.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *