Perezida Kagame i Rubavu- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Ubwo yasozaga uruzinduko yakoreraga mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abaturage b’Akarere ka Rubavu yasuye, kureka kurangara, ahuwo ko bakwiye gushishikarira gukora cyane bakiteza imbere.

Perezida Kagame yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage b’akarere ka Rubavu na Rutsiro bari bateraniye mu Murenge wa Nyamyumba [Rubavu], kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2019. Abatuye muri ibi bice by’igihugu by’Uburengerazuba akaba yabasabye kandi gukorera hamwe kugira ngo u Rwanda rukomeza rube intangarugero.

Yagize ati “Abantu bareke kurangara, twikorere, twiteze imbere, dukorere hamwe, igihugu cyacu gikomeze kibe intangarugero kuko kimaze kuba intangararugero mu iterambere no mu buryo gitera imbere”.

Nk’uko yari amaze kubasaba kutarangara, yanongeyeho ko bagomba gukorana umwete, ati “Bantu mwese muri hano mukore. Abikorera kandi bishoboye bamenye ukuntu bakorana n’abandi bakora utuntu duto ariko tubatunze kugira ngo babateze imbere. Nimushyiraho umwete mugakora, uyu mujyi n’ibyaro bikamera neza nta kibazo tuzakomeza gutera imbere.”

Ku birebana n’umutekano dore ko muri aka karere hakunze kugabwa ibitero n’abitwaje intwaro rimwe na rimwe bigatangazwa ko ari abaturutse mu bihugu by’ibituranyi, Perezida Kagame yaburiye ababigerageza agira ati “Uwashaka guhungabanya umutekano wacu ajye atekereza kabiri mbere yo kubijyamo. Akenshi bihera mu magambo gusa. Barabivuga cyane kurusha uko babikora.”

Iby’amavuriro, imihanda, amashyanyarazi, itumanaho, uburezi, ubuzima n’ibindi byose by’imibereho myiza y’abaturage yavuze ko ubuyobozi burakomeza kubikurikirana uko bikwiye.

Rwari uruzinduko rw’iminsi itatu yakoreraga mu Majyaruguru n’Uburengerazuba, ku munsi wa mbere yasuye akarere ka Burera, uwa kabiri yari i Musanze aho yaganiriye n’abaturage b’aka Karere hamwe n’ab’aka Nyabihu, arusoreza i Rubavu. Utu duce tw’igihugu akaba yaduherukagamo ubwo yiyamamazaga mu 2017.

32874051297 e14fd7ba58 k 33940248658 f15e6a66ca k 33940249108 638479970c k 33940594708 322509ceed k 40851009973 4fc09581da k 40851500293 8f812a2a4e k 46902045525 58631b2007 k 46902991565 cad41573a0 k 47028264474 ca85ed5065 k 47765742692 f1d114d690 k 47765745772 a68b460123 k 47816954831 053f4efa2a k 47816955391 6978ce3d61 k 47817857361 e947e33034 k 47817992341 85b036fcfa k 47817995891 569566047e k 47818067671 1c1802c1a6 k 47819310261 9e90c1685b k

AMAFOTO : Village Urugwiro

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *