Amerika ikomeje kunenga uko amatora yo muri Uganda yagenze

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda kuri uyu wa Gatatu yakomeje kwotsa igitutu guverinoma ya Uganda, avuga ko amatora aheruka kuba muri Gashyantare yateguwe nabi kandi bibangamiye inzira ya demokarasi muri Uganda bikanayihesha isura mbi.

Guverinoma ya Uganda ariko yateye utwatsi ibitangazwa n’uyu mudipolomate ivuga ko igikorwa cy’amatora cyagenze neza mu mucyo no mu bwisanzure kandi ibyayavuyemo byagaragaje ugushaka kw’abaturage ba Uganda.

Ambasaderi Deborah R. Malac ariko we avuga ko igihugu cye, ari nacyo muterankunga mukuru wa Uganda mu bikorwa by’amajyambere ndetse bakaba banafitanye ubufatanye bukomeye mu bya gisirikare, avuga ko badashobora kwirengagiza ibikorwa bibangamira urubuga rwa politiki ndetse n’ubwisanzure bwo gutangaza icyo utekereza no kwihuriza hamwe.

elec003+pix
Henry Okello Oryem, Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibanire mpuzamahanga na ambasaderi Deborah R. Malac

Ibi byatangajwe na ambasaderi wa Amerika bije bikurikira ibiherutse gutangazwa n’undi mudipolomate w’Umunyamerika watangaje ko Museveni yashyize mu kaga ahazaza h’umutuzo wa Uganda kubera imyitwarire ya guverinoma ye yo kwibasira abatavuga rumwe nayo.

Ambasaderi Deborah yagize ati: “Benshi muri mwe mwabonye cyangwa mwasomye amatangazo ya ambasade cyangwa guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku matora. Muri yo, twagaragaje impungenge zikomeye ku matora n’ibizayakurikira” .

Yakomeje avuga ko gufunga imbuga nkoranyambaga, gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi, no kugenda ku itangazamakuru, byose ubyongeyeho imitegurire mibi y’amatora byahungabanyije inzira ya demokarasi ya Uganda ndetse byahindanyije isura yayo .

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko bubaha ubusugire bwa Uganda kandi badashyigikiye uwo ari we wese ku giti cye cyangwa umutwe wa politiki. Ngo baravuga kuko bizeye abaturage ba Uganda bakwiriye kuba mu gihugu ijwi ryose ryumvwa kandi rikitabwaho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *