Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi mu cyumweru gishize rwahamije umugabo witwa Habigeni Claude hamwe n’abo bafatanyije icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugore we hamwe n’icyaha cyo guca imyanya y’umubiri ku murambo we , maze rukatira buri wese igihano cy’igifungo cya burundu.
Habigeni Claude wo mu murenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke afatanyije na Nzamwitakuze Pierre na Nsabimana Vincent; bateguye umugambi wo kuzica umugore we kubera amakimbirane bari bafitanye.
Ni icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 10/10/2018, aho uregwa yabyukije umugore we amubwira ko bajyana kwahira isaso y’inka mu Ishyamba rya Nyungwe. Ubwo bagendaga Nzamwitakuze Pierre na Nsabimana Vincent babagiye inyuma, bageze mu ishyamba bitewe n’uko uwo mugore yari ananiwe dore ko yari anatwite inda nkuru Habigeni Claude yamubwiye ko yaba aryamye kugira ngo aruhuke ariko akaba yaragira ngo babone uko bamwica bitabagoye.
Ubwo aba bagenzi be, Nzamwitakuze Pierre na Nsabimana Vincent, bahise bahagera maze bamukubita umuhini mu mutwe bamuca umutwe n’amabere bajya kubihisha kure bafata n’igihimba bagita mu mugezi barangije basubira mu rugo.
Bukeye, Habigeni Claude yatangiye kujijisha abeshya abaturanyi ko yabuze umugore we. Bitewe n’uko yari yarigeze kwigamba ko azamwica byatumye akekwaho kuba ari we wamwishe ashyikirizwa ubuyobozi, abajijwe yemera ko ari we wamwishe afatanyije n’abo barezwe hamwe maze ajya kwerekana aho bataye ibice byose by’umubiri wa nyakwigendera.
Intandaro y’iyicwa rya nyakwigendera akaba ari amakimbirane yo mu rugo yaterwaga n’uko HabigenI Claude yari afite undi mugore basambanaga nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru isoza ivuga.


