Igiciro cy’ibicuruzwa bimwe na bimwe byavaga muri Uganda bigacuruzwa mu Rwanda byazamutseho 40% ku isoko ry’u Rwanda.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru The Chronicles, bugaragaza ko kuva habaho ikendera ry’urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda kuwa 28 Gashyantare 2019, byatumye habaho izamuka ry’ibiciro ku buryo hari n’ibyazamutse hejuru ya 40%.
Ibi bikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’impande zombi. Ku ruhande rwa Uganda, Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa Hanze cyatangaje ko Abanyayuganda bahomba Amafaranga asaga miliyoni 541 ku munsi bitewe no gutakaza isoko ry’u Rwanda.
Claude Mupenzi, ni umucuruzi waganiriye na The Chronicles, avuga ko abona ubucuruzi bwe bugenda buyonga nk’isabune uko umunsi utashye kuva ibi bibazo byavuka.
Avuga ko we na bagenzi be bahinduye umuvuno, bakaba barangurira muri Tanzania ariko ko ari amaburakindi kuko bituma igiciro cy’ubwikorezi kizamuka, bityo n’icyibicuruzwa kikazamuka.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko igiciro cy’umufuka w’ibiro 25 wa Kawunga yavaga muri Uganda muri Kigali wavuye ku Frw 7500 ukagera kuri Frw ibihumbi 12. Icupa ry’amavuta yo kwisiga rya Movit, ryavuye ku Frw igihumbi, rigera ku Frw 1600.
Byagaragaye ko kandi ibi bibazo byakubise ahababaza amakofi y’abakunda agasembuye kuko ikinyobwa cyitwa Uganda Waragi. Icupa rya ml 200 ryaguraga Frw igihumbi ubu riragura Frw ibihumbi bibiri nabwo bitewe n’aho urigura aherereye mu gihugu.
Mu kuvuga uko ubucuruzi bwabo bwahazahariye, Emmanuel Bimenyimana ucururiza ahitwa Matheus mu Mujyi wa Kigali yagize ati “ URwanda na Uganda nibikomeza gutya, mu mwaka umwe nta gicuruzwa cyaho nzaba nsigaranye.”
Mugenzi we, Cedrick Mutabazi ati “ Abakiriya bakwiriye kumva impamvu ibiciro byazamutse. Hari igihe mbabwira ibiciro bagahita bagenda ntibagaruke. Baba bagira ngo ni njye wabizamuye .”
Mutabazi avuga ko ubu aho yungukaga Frw 800, ari kunguka Frw 200 gusa.
Urugero atanga n’ipaki y’isabune ya Mukwano. Yayiranguraga Frw 5200 akayigurisha Frw 6000. Ibi bivuze ko yungukaga Frw 800. Yemeza ko ubu yungukaho Frw 200.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (URA) na Banki Nkuru ya Uganda (BoU) mu cyumweru gishize batangaje ko mu mezi ane y’umwaka wa 2019, ibyo bohereje mu Rwanda bifite agaciro ka miliyoni 34.1 z’amadolari ya Amerika. Ibi bitandukanye kure n’umwaka wa 2018, aho mu mezi ane Uganda yohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 51.9 z’amadolari ya Amerika.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ibicuruzwa bikomeje kuzamuka mu gihe nta watinya kuvuga nta bushake bw’impande zombi mu gukemura ibibazo bya politiki bihari. U Rwanda rushinja Uganda kugirira nabi Abanyarwanda bagenda cyangwa baba muri iki gihugu, gukorana n’abarurwanya. Ibi Uganda ivuga ko atari byo, ikavuga ko u Rwanda rwayicengejemo maneko zarwo, ingingo u Rwanda rudakozwa.


