Abanyarwanda babiri bashinjwa kwica ba mukerarugendo umunani mu Isyamba rya Bwindi muri Uganda batujwe muri Australia mu buryo bw’ibanga hagati ya Amerika n’abayobozi bakuru b’iki gihugu.
Aba Banyarwanda ari bo Leonidas Bimenyimana na Gregoire Nyaminani, bashinjwa kwica bamukeraugendo barimo Abanyamerika babiri mu 1999 nk’uko ikinyamakuru 10 Daily dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Ikinyamakuru Politico ari nacyo cyatangaje bwa mbere aya makuru, kivuga ko aba Banyarwanda bicishije ba mukerarugendo amashoka n’imihoro ariko ubu bakaba batuye muri Australia kuva mu 2016. Mugenzi wabo utatangajwe amazina we aracyari muri Amerika. Ibi ngo byakozwe n’Uwari Minisitiri w’Intebe wa Australia icyo gihe, Malcolm Turnbull n’uwayoboraga Amerika, Barack Obama.
Agira icyo avuga kuri ibi, Minisitiri w’Intebe wa Australia, Scott John Morrison yavuze ko ntacyo yatangaza kuri ibi birego ariko avuga ko hari icyo bakora.
Ati “ Sinshaka kugira ibyo mvuga ku birimo kuvugwa. Leta yacu buri gihe ikora uko ishoboye kugira ngo abo bantu n’ibijyanye n’umutekano w’igihugu bisigasirwe.”
Aba bagabo bafashwe ari batatu, bajyanwa muri Amerika bashinjwa ibyaha by’iterabwoba. Umucamanza w’Umunyamerika mu mwaka wa 2006, yavuze ko n’ubwo aba bagabo bemera icyaha nta kimenyetso cyashingirwaho n’urukiko ngo kibahame. Kuva icyo gihe, aba bagabo babaye muri Amerika mu cyeragati nk’abimukira.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahamagye Minisitiri w’Intebe, Turnbull mu 2017 amubwira ko ibyo we na Obama bakoze ari agahomamunwa. Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter kandi Trump yavuze ko agiye gukurikirana iby’iki kibazo.
Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe, Scott Morrison aza kugira ibyo asobanura kuri iki kibazo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gicurasi 2019.


