Abaturage bo mu gace ka Bunyakiri, Teritwari ya Kalehe, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo, nyuma yo kuhabona inyeshyamba za FDLR.
Inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda zikaba zimaze imyaka igera kuri 25 ziba mu mashyamba ya Congo, aho zikorera ibikorwa bitandukanye bya kinyeshyamba, nk’ubwicanyi, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ubusahuzi,… Kuri ubu izi nyeshyamba zikaba zinafatwa n’umutwe w’iterabwoba.
Nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza, ngo aba barwanyi ba FDLR bageze muri aka gace guturuka muri Mutarama uyu mwaka baturutse muri teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abandi ngo baturutse mu gace ka Mwenga, bahita bakambikana n’abandi muri Kalehe. Sosiyeti sivile i Bunyakiri ikaba ivuga ko umutekano w’abaturage muri aka gace wahise uhungabana mu buryo budasanzwe.
Abaturage bavuga ko batabasha kwakira ubuzima bwo kubana n’izi nyeshyamba umunsi ku wundi muri aka gace, bakaba basaba ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije na Monusco, gukora ibishoboka byose izi nyeshyamba zikavanwa muri aka gace, byashoboka zigataha mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bwizeje abaturage ko bugiye gukurikirana iki kibazi bunabasaba kuba maso.


