Ni gute wahangana n’ibibazo urimo- igice cya 4

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho […]

Umuryango wa Gikundiro Rehema na Claude bagabiye inka uwacitse ku icumu

Tariki ya 17 Gicurasi 2019, umuryango wa na Ishimwe Claude na Gikundiro Rehema wagabiye inka y’inzungu ndetse unaremera umuryango wa Nzamurambaho Deo na Uwizeyimana Grace batuye mu Karere ka Gasabo ho mu murenge wa Rusororo mu rwego rwo kubakomeza banashima Imana yarize uyu muryango . Ishimwe Claude na Gikundiro Rehema kuri ubu batuye muri Leta […]

Umuyobozi wa Simba SC yemeje ko abakinnyi barimo Haruna Niyonzima bazagenda

Umuyobozi w’ikipe ya Simba muri Tanzania, Swedy Mkwabi yatangaje ko Haruna Niyonzima, Emmanuel Okwi na Jonas Mkude bazava muri iyi kipe amasezerano narangira. Ubu ngo bemerewe kugirana ibiganiro n’andi makipe, dore ko mu masezerano bafite, hasigaye ukwezi gusa. Amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) avuga ko umukinnyi ubura amezi atandatu ngo amasezerano ye arangire, […]

Thailand: Imbwa yatabaye uruhinja rwashyinguwe ari ruzima

Imbwa yavunitse akaguru yitwa Ping Pong yo muri Thailand yatabaye ubuzima bw’uruhinja rwari rwashyinguwe na nyina w’imyaka 15. Hari ku wa gatatu muri iki cyumweru, ubwo abahinzi bakoreraga mu gace ka Nong Kham, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru wa Bangkok, babonaga imbwa iraha, bagira amatsiko yo kureba icyo ishaka. Aba bahinzi barahageze, basanga hari […]

Umugabo wemera ko arya inzoka, injangwe n’imbwa yasobanuye ibyamubayeho

Ni umugabo witwa Odembo Thomas wo mu gace ka Nyatike ko muri Migori, mu gihugu cya Kenya, atangaza ko arya inyama z’ibikururanda, injangwe n’imbwa. Thomas w’imyaka 35 y’amavuko, akaba n’umubyeyi w’abana barindwi, avuga ko hari zimwe muri izi nyamaswa anorora. Odembo, avuga ko ashinzwe umutekano mu ruganda rw’abashinwa rutunganya amabuye y’agaciro. Ubwo ikinyamakuru Tuko cyo […]

Tanzania : Impunzi zisaga 10 z’Abarundi zatawe muri yombi

Polisi yo mu gihugu cya Tanzania yataye muri yombi impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Mtendeli, nyuma yo guteza imvururu. Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019, nibwo impunzi zateje imvururu zibuza polisi gusenya aho bubatse bakoreraga ubucuruzi muri iyi nkambi, biza kurangira bamwe muri zo batawe muri yombi. Ahagana saa […]

RDC: Umuyobozi w’inyeshyamba yafashwe mpiri n’igisirikare cya Leta

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019, nibwo cyatangaje ko cyafashe mpiri umuyobozi w’inyeshyamba FPP-AP (Forces Patriotiques Populaires, ArmĂ©e du peuple) zigaragara cyane muri Teritwari ya Lubero. Uyoboye ingabo za Leta muri aka gace zishinzwe kugaba ibitero ku mitwe y’inyeshyamba, Major Mak Hazukay yavuze ko umuyobozi […]

Umuhanzi Senclite yiyemeje gufatanya umuziki n’amasomo

Umuhanzi Nyarwanda Niringiyimana Anaclet uzwi ku izina rya Senclite, avuga ko yinjiye muri muzika Nyarwanda afite umwimerere we, bityo ko kuwufatanya n’amasomo abona azabishobora. Senclite aririmba mu njyana ya Afro beat, avuga ko yabanje kuririmba muri kolari z’abana ariko akunda umuziki cyane, akanagira inzozi zo kuzaririmba ku giti cye, aribyo ubu arimo gushyira mu bikorwa. […]

Nyamasheke: Abanyeshuri b’abakobwa bo muri G.S FAK baryama mu buryo buteye inkenke

Abakobwa  280 biga mu rwunge rw’amashuri  rwitiriwe  Frank Adamson rwa Kibogora ( G.S FAK) mu karere ka Nyamasheke bavuga ko nyuma y’uko inyubako (Dortoir) bararagamo ihiye  igakongoka,  ubu barara mu buryo buteye inkeke. Aba banyeshuri b’abakobwa bararana ari batatu kuri Matela, bose basasa hasi mu byumba bitari byarabugenewe. Ababyeyi baharerera n’ubuyobozi bw’ishuri mu nteko rusange […]

Dr Minani yaburiye abafashe icyemezo cyo gufatira imitungo y’abarwanya Leta ya Nkurunziza

Umuyobozi Mukuru w’Impuzamashyaka CNARED, Dr Minani Jean yaburiye abafashe icyemezo cyo gufatira imitungo y’abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bahunze, ko n’ubwo hashira imyaka myinshi batarataha ko n’abuzukuru cyangwa abuzukuruza babo bazayibaryoza. Muri iki cyumweru nibwo itangazo ryashyizwe hanze n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Burundi na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge, bategetse ko imitungo y’abantu 32 batavuga rumwe na […]

USA: Abafite ababo bavuga ko bishwe n’Abanyarwanda muri Uganda batunguwe no kumva ko bidegembya

Abafitanye isano na bamukerarugendo babiri b’Abanyamarika biciwe mu ishyamba rya Bwind muri Uganda mu 1999 baguye mu kantu nyuma yo kumva ko batagifunzwe. Abanyarwanda babiri Leonidas Bimenyimana na Innocent Nyaminani bakekwaho uruhare mu rupfu rwa ba mukerarugendo umunani bemerewe gutura muri Australia mu Gushyingo 2018. Ikinyamakuru Politico gitangaza ko aba bagabo bavanwe mu Rwanda bakajyanwa […]

RDC: Abaturage bakuwe umutima no kubona FDLR mu gace batuyemo

Abaturage bo mu gace ka Bunyakiri, Teritwari ya Kalehe, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo, nyuma yo kuhabona inyeshyamba za FDLR. Inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda zikaba zimaze imyaka igera kuri 25 ziba mu mashyamba ya Congo, aho zikorera ibikorwa bitandukanye bya kinyeshyamba, nk’ubwicanyi, gufata abagore n’abakobwa ku […]

Uganda ivuga ko umupaka wa Gatuna 'wafunzwe' ku mpamvu za politiki, ikagira icyo inenga u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa Kahamba mu byo yise ifungwa ry’umupaka wa Gatuna byatewe n’impamvu za politiki. Mu kiganiro n’abadipolamate  kuri uyu wa 17 Gicurasi 2019, Kutesa yavuze ko icyi cyemezo cyafashwe n’u Rwanda rwonyine kandi ko igihugu cye cyatunguwe. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri ayoboye riragira riti “ Icyemezo cyafashwe n’u Rwanda […]

Rusizi: Umugabo w’imyaka 36 yapfuye yiyahuje umuti wica udukoko

Mu murenge wa Nzahaha, mu karere ka Rusizi haravugwa urupfu rwa Ahishakiye FĂ©licien w’imyaka 36, wiyahuje umuti uterwa mu myaka, ubuyobozi bw’uyu murenge  bukaba  busaba abaturage kudakemuza ibibazo bafite kwiyambura ubuzima kuko mu minsi mike ishize muri uyu murenge na none undi mugabo yari yiyahuye mu buryo nk’ubu. Nk’uko Bwiza.com  yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka […]