Abafitanye isano na bamukerarugendo babiri b’Abanyamarika biciwe mu ishyamba rya Bwind muri Uganda mu 1999 baguye mu kantu nyuma yo kumva ko batagifunzwe.
Abanyarwanda babiri Leonidas Bimenyimana na Innocent Nyaminani bakekwaho uruhare mu rupfu rwa ba mukerarugendo umunani bemerewe gutura muri Australia mu Gushyingo 2018.
Ikinyamakuru Politico gitangaza ko aba bagabo bavanwe mu Rwanda bakajyanwa muri Amerika bashinjwa ibyaha by’iterwabwoba. Umucamanza mu 2006 yabagize abere avuga ko bemeye cyaha bitewe n’uko bakorewe iyicarubozo ubwo bari mu Rwanda.
Aba bagabo bamaze imyaka hafi icumi banga kugaruka kuburanira mu Rwanda nk’uko New York Post ibitangaza.
DeAnne Haubner Norton, umuvandimwe we, Robert n’umugore we, Susan Miller bishwe bari mu kwezi kwa buki, yagize ati “ Baravuga ngo ntibajya mu Rwanda, ngo batazabababaza. Wenda n’umuvandimwe wanjye niko yavugaga ubwo bamufatiragaho intwaro.”
Aba Banyarwanda batujwe mur Australia bigizwemo uruhare na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihe, Murrison Hurnbull na Perezida Barack Obama. Norton avuga ko ibyakozwe ari “ Bibi ku buryo bugaragara kandi ntacyo bivuze.”
Umubyeyi wa nyakwigendera Robert avuga ko yamenye ko abishe umuhungu we bidegembya muri Australia abibonye mu makuru.
Ati “ Nyuma y’imyaka 20 uba utangiye kubyibagirwa n’ubuzima bugenda bumera neza. Iyo ibi babigaruye, mu by’ukuri usanga atari ngombwa.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Aba baravuga ibi mu gihe Australia yamaze kwemeza ko aba Banyarwanda bahoze muri FDLR nta cyaha kibahama bityo ko ari nayo mpamvu bemerewe gutura muri iki gihugu.


