Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa Kahamba mu byo yise ifungwa ry’umupaka wa Gatuna byatewe n’impamvu za politiki.
Mu kiganiro n’abadipolamate kuri uyu wa 17 Gicurasi 2019, Kutesa yavuze ko icyi cyemezo cyafashwe n’u Rwanda rwonyine kandi ko igihugu cye cyatunguwe.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri ayoboye riragira riti “ Icyemezo cyafashwe n’u Rwanda rwonyine kandi cyatunguye Uganda. U Rwanda rwahinduye icyerekezo cy’urujya n’uruza ku mipaka ya Mirama [Kagitumba] na Cyanika,”
Kutesa avuga ako iki cyemezo cyagize ingaruka, ati “ Ifungwa ritunguranye ry’umupaka ryatumye habaho ambutiyaje no gutinda ku mipaka ya Cyanika na Mirama. Ibi byatumye gukora ubucuruzi bihenda, kubuhomba by’umwihariko ubw’ibicuruzwa byangirika vuba (…).”
U Rwanda rwatangaje ko rutafunze umupaka wa Gatuna, itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) mu kwezi kwa Gashyantare 2019, ryavugaga ko hari imirimo y’ubwubatsi igiye kuhakorerwa bityo ko amakamyo aremereye yakoresha indi mipaka ya Cyanika na Kagitumba mu gihe iyi mirimo iri gukorwa.
Mu minsi mike ishize, rwatangaje ko iyi mirimo igeze kure ku buryo uyu mupaka ushobora kongera gukoreshwa.
Agira icyo avuga kuri ibi, Minisitiri Kutesa yagize ati “ Ni uburenganzira bwabo kugira ibyo basana, ariko bari kumenyesha Uganda mbere. Ibi byari kugira icyo bikorwaho ku bijyanye n’uburyo bw’imikorere ku bihugu byombi bisangiye umupaka. Nyuma byaje kugaragara ko impamvu y’ifungwa ry’umupaka wa Gatuna atari ku bw’ibikorwa byo gusana, ko ahubwo ari ku mpamvu za politiki.”
Muri iri tangazo kandi Kutesa avuga ko ibicuruzwa biva muri Uganda bikomeje gukumirwa ku isoko ryo mu Rwanda kandi ko n’Abanyarwanda batemerewe kujya muri Uganda.
Kuri iyi ngingo, u Rwanda rwagiriye inama abaturage barwo kuba baretse kujya muri Uganda kuko ngo umutekano wabo utizewe. Ni nyuma y’aho bafatirwaga muri iki gihugu bahohoterwaga n’inzego z’umutekano z’iki gihugu zibashinja kuba maneko z’u Rwanda. Benshi mu bafashwe mu bihe bitandukanye, bavugaga ko ari abaturage basanzwe baba bari mu bikorwa by’ubucuruzi cyangwa gusura benewabo.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
N’ubwo kugeza ubu mubano w’ibihugu byombi urimo ihwa, Sam Kutesa yabwiye aba badipolomate ko hari icyizere ko umubano w’u Rwanda umaze imyaka ibiri uzambye uzongera ukaba mwiza ku bw’inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi n’akarere muri rusange.


